× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

El-Elyon Worship Team igiye gukora igitaramo “Ku bw’Amateka” kirabera muri ADEPR Taba yo muri Huye

Category: Concerts  »  2 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare

El-Elyon Worship Team igiye gukora igitaramo “Ku bw'Amateka” kirabera muri ADEPR Taba yo muri Huye

Itsinda ry’abaramyi rya El-Elyon Worship Team ryasoje imyiteguro y’igitaramo cy’indirimbo zihimbaza Imana cyiswe “Ku bw’Amateka”.

Iki gitaramo kirabera kuri ADEPR, Paruwase ya Taba, mu Karere ka Huye, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, kuva saa 13:00 kugeza saa 19:00 z’umugoroba.

Iki gitaramo gifite intego yo gushima Imana kubera amateka y’urugendo rw’umurimo wayo muri iri tsinda, rikaba rihuriza hamwe urubyiruko rufite impano zo kuramya no guhimbaza Imana. Kiraba kirimo indirimbo, isengesho, n’Ijambo ry’Imana riratangwa na Ntanganzwa Plaisir, umwe mu bakozi b’Imana bazwi mu ivugabutumwa rifite imbaraga z’ububyutse, cyane cyane ku muyoboro wa YouTube witwa Zaburi Nshya.

Mu kiganiro Paradise yagiranye n’umwe mu baririmbyi b’ingenzi ba El-Elyon Worship Team, Umuhire Xavier, yatangaje ko abashaka gutera inkunga iki gikorwa bashyiriweho Code ya Mobile Money ya MTN kuri nimero 1388422 (Belyse). Yongeyeho ati: “Kudutera inkunga ntibigoye, ni ugushingira ku byo Imana yagukoreye gusa.”

Ubuyobozi bwa El-Elyon Worship Team butangaza ko iki gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwibuka ibyo Imana yabakoreye, gufashanya gukomeza umurimo wayo, no gushishikariza urubyiruko gukoresha impano zabo mu kwamamaza Inkuru Nziza.

“Twibuke ibyo Imana yakoze, tuyishimire tubinyujije mu kuramya no guhimbaza.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.