× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo guteguza "Usisite", Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo muri Canada

Category: Concerts  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nyuma yo guteguza "Usisite", Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo muri Canada

Mbere yo gusohora indirimbo yabo nshya “Usisite”, Vestine na Dorcas bagiye gukora ibitaramo bya “Yebo Concerts” muri Canada.

Abaririmbyi bakunzwe mu muziki wa Gospel mu Rwanda, Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas, batangaje ku mugaragaro urugendo rw’ibitaramo mpuzamahanga bise “Yebo Concerts”, igikorwa kizatangirira i Vancouver muri Canada, ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Ukwakira 2025.

Igitaramo kizabera kuri Sonrise Church Surrey, aho itike izaba ari Amadolari 40 akoreshwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, hafi ibihumbi 58 by’Amanyarwanda.

Abategura iki gitaramo, barimo Murindahabi Irene ubareberera mu muziki, ndetse n’uko bigaragara kuri afishe y’igitaramo, batangaje ko “daycare” (ahagenewe kwita ku bana bato) izaboneka kugira ngo ababyeyi bazitabire bisanzuye kandi bafite amahoro, ndetse ko n’itsinda rya Click Media rizaba rihari rifata amafoto n’amashusho mu buryo bwa kinyamwuga.

Izina “Yebo Concerts” rikomoka ku ndirimbo yabo nshya “Yebo (Nitawale)”, imaze kurebwa n’abarenga milioni 19 kuri YouTube, ikanaba iyoboye izindi zabo zose mu kwamamara. Ni indirimbo yanditswe mu Kiswahili, irimo amagambo yo kwemera ko Yesu ayobora ubuzima bwacu.

Indirimbo Yebo, yego mu Kinyarwanda, yabaye ishingiro ryo kwita icyo gitaramo batyo, kuko yatumye bamenyekana ku rwego mpuzamahanga.

Iki ni cyo gitaramo cya mbere Vestine na Dorcas bagiye gukorera hanze ya Afurika, nk’igikorwa cyabo cyihariye. Umujyanama wabo Murindahabi Irénée yavuze ko bateganya no kugera no mu yindi mijyi ya Canada, nyuma ya Vancouver: “Turashaka ko ubutumwa bwabo bugera ku bantu bose, cyane cyane abakunzi babo baba mu mahanga, tugakora ibitaramo biteguye neza kandi byubashywe.”

Ku rukuta rwabo rwa Instagram, banditse bati: “Muraho Abanyakanada! Umunsi wageze. Mureke duhurire hamwe, turamye kandi dusingize Imana, tubyinire Yesu muri uku Kwakira. Indirimbo iri hafi gusohoka ni Usisite.”

Izindi ndirimbo zizaririmbwa mu gitaramo, zirimo nka Emmanuel, Nahawe Ijambo, Ibuye, Isaha, Simpagarara, Iriba, Umutaka n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.