Joshua Generation Connection 2026: Urubyiruko rwa Foursquare rwateguye igiterane ngarukamwaka cyitwa Joshua Generation Connection.
Urubyiruko rwitwa Joshua Generation, rubarizwa mu rusengero rwa Foursquare, rwateguye igiterane ngarukamwaka cyiswe Joshua Generation Connection 2026, kizabera ku cyicaro cya Foursquare i Kimironko.
Iki giterane giteganyijwe kuba kuva ku wa 08 kugeza ku wa 15 Werurwe 2026, buri munsi guhera Saa Cyenda z’amanywa (03:00 PM). Ni igikorwa ngarukamwaka kiba mu kwezi kwa Werurwe, kigahuza urubyiruko n’Abakristo batandukanye hagamijwe gukomeza kwizera no gusangira Ijambo ry’Imana.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Love Like Jesus – Intentionally Loving for Impact.” Ni ubutumwa bushishikariza urubyiruko n’abandi bose kuzabaho bakunda nka Yesu, urukundo rufite intego kandi rufite ingaruka nziza ku bandi no ku muryango mugari.
Mu bazitabira iki giterane harimo Dr Bishop Fidele Masengo, umuyobozi mukuru wa Foursquare, uzatanga ubutumwa buhumuriza kandi bukomeza abantu mu kwizera. Hazaba kandi hari n’abavugabutumwa batandukanye barimo Pastor Daniel Mugogo, watumiwe nk’umushyitsi uzava hanze, uzigisha Ijambo ry’Imana agatanga n’ubuhamya.
Abategura iki gikorwa batangaje ko kizaba ari umwanya mwiza wo gusenga, guhimbaza no kumva inyigisho zigamije kubaka ubuzima bw’urubyiruko mu buryo bw’umwuka no mu myitwarire.
Joshua Generation ni urubyiruko rubarizwa mu rusengero rwa Foursquare. Izina “Joshua” risobanura urugero rw’ubutwari, kuyoborwa n’Imana no kwinjira mu masezerano yayo nk’uko byari bimeze kuri Yosuwa. Buri mwaka, uru rubyiruko rutegura igiterane cyihariye kiba kigamije kubahuza, kubigisha no kubakomeza mu rugendo rw’agakiza.
Joshua Generation Connection ni igikorwa kimaze kuba umuco muri iri torero, kikaba umwanya wihariye wo gusabana, kungurana ibitekerezo no gukomeza umubano n’Imana.
Abategura igiterane barahamagarira urubyiruko n’Abakristo bose kuzitabira ku bwinshi, bakazungukira mu nyigisho no mu masengesho azatangwa muri icyo cyumweru cyose.
Iki giterane kizabera i Kimironko ku rusengero rwa Foursquare, kikazahuza abantu batandukanye bafite inyota yo gukura mu by’umwuka no kubaho ubuzima bushingiye ku rukundo rwa Kristo.