Mu kiganiro yakoreye kuri Channel ya ABA Music ku wa 2 Nzeri 2025, Alicia, umwe muri duo ya Alicia na Germaine, yagaragaje ko abantu benshi basoma nabi izina rye.
Uyu muhanzikazi ukiri muto, akaba umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, aho yiga ibigendanye n’Ubuganga, yatangaje ko abantu bibeshya ku izina rye, bakavuga cyangwa bagasoma “Alisiya” aho kuba Alishiya, nk’uko izina rye riri.
Alicia yatanze ibisobanuro byimbitse, avuga ko izina rye ridakomoka mu Kinyarwanda, bityo ko kurisoma cyangwa kuryandika nabi ari ibintu byabaho mu buryo bworoshye, ariko ko ako gakosa gato gashobora gutera urujijo. Yagize ati: "Izina ryange si Ikinyarwanda, bajye barisoma uko ryandikwa. Ni Alishiya, si Alisiya.”
Ese koko ibyo yavuze birimo ukuri?
Izina (Alishiya) rikomoka ku izina ry’icyongereza Alicia, rishingiye ku izina ry’Ikidage Alice, ubwaryo rikaba rifite inkomoko y’igihe kirekire mu rurimi rw’Igifaransa n’Ikidage:
Alice, ni zina rikomoka ku ijambo ry’Ikidage cya kera Adalheidis cyangwa Adelheid, risobanura “umuntu ufite isura nziza” cyangwa “umuntu w’ubwiza n’icyubahiro” (noble kind).
Alicia ryo ni uburyo bwagutse bwa Alice, akenshi bukoreshwa mu ndimi z’amahanga nk’Icyongereza n’Igifaransa.
Mu buryo bwa Phonetic y’Icyongereza (ubumenyi bwiga amajwi y’ururimi, uburyo avugwa n’uko yumvikana), Alicia risomwa nka /a-li-ʃi-ya/, aho ururimi rw’Icyongereza cyangwa izindi ndimi z’amahanga rukunze gufata ci nka ʃi ari yo shi. Iyo abantu basomye nkaho rivugitse nka “Alisiya”, baba bahinduye ijwi ry’inyuguti “sh” rikavamo “s”, bityo rikaba ritandukanye n’iryo yahawe.
Mu Kinyarwanda, ushobora kurisoma neza uko Alicia yabyemeje. Alishiya ni ryo ryanditse neza kandi rikwiriye gusomwa uko ryanditswe. Gusoma “Alisiya” byumvikana nk’ikosa rito mu misomere, ariko ryongera urujijo mu kumenya umwimerere w’izina ry’umuhanzi, kandi burya izina ni nk’inzu y’ubucuruzi akoreramo.
Alicia na Germaine bari gukomeza gushimisha abakunzi babo mu muziki. Ku wa 27 Kanama 2025, bashyize hanze indirimbo yabo nshya Ndahiriwe ku bufatanye na Label yabo, ABA Music. Iyi ndirimbo yanditswe na Alicia na Germaine bafatanyije na Papa Innocent, umubyeyi wabo n’umutoza wabo mu muziki. Video yayo yakozwe na Brilliance, hamwe na Chrispen, John, Thierry na Sule, na ho amajwi y’inyuma (BGVs) akorwa na Esther na Dorcas Bitangaza.
Indirimbo Ndahiriwe ifite ubutumwa bw’amashimwe n’ibyiringiro, ikaba igaragaza uko aba bahanzi bavukana bibanda ku gusenga, ibintu byabafashije gutunganya neza iyi ndirimbo yaje nyuma y’iminsi itatu y’amasengesho yo kwiyiriza ubusa, batarya cyangwa ngo banywe.
Mu by’ukuri, izina rya Alicia ni Alishiya, kandi kwirinda kwitiranya ni ingenzi kuko byongera kumutandukanya no kumumenya neza mu ruhando rw’abahanzi.
Alicia yashatse gusa ko abantu bumva neza ko izina rye rikwiye gusomwa no kwandikwa uko rimeze, bigatuma abakunzi bamumenya neza kandi bagakurikira ibikorwa bye by’umwimerere batamwitiranya n’abandi.
Alicia yasabye ko izina rye bareka kurisomamo Alisiya ahubwo bakarisomamo Alishiya
Alicia na Germaine, ni abahanzikazi bakorana umwete kandi bishingikiriza ku masengesho
REBA INDIRIMBO NDAHIRIWE KURI YOUTUBE: