× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Niteguye kuzahakura iminyago myinshi nkayimurikira Kristo - Umuramyi Lorie ugiye gutaramira mu kabari

Category: Love  »  13 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Niteguye kuzahakura iminyago myinshi nkayimurikira Kristo - Umuramyi Lorie ugiye gutaramira mu kabari

Lorie Ishimwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya ni umwe mu bazaririmba mu gitaramo cyiswe "Kigali Valentine Gala" kizabera ahitwa "Home food Resto & Bar".

Ni igitaramo kizaba tariki ya 14 Gashyantare 2026 guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba. Si ibintu bisanzwe ko umuririmbyi wa Gospel aririmba mu bitaramo bibera mu kabari agataramana n’abantu bafite impano zindi zitari ukuririmba indirimbo za Gospel.

Mu kiganiro na Paradise, ubwo yabazwaga uko yakiriye ubu butumire, Ishimwe Lorie yagize ati: "Ukuntu nabyakiriye naratunguwe cyane ndetse byabaye nk’ibibanza kuntera ubwoba."

Ni igitaramo azahuriramo n’abarimo Dj-Njosey, Igor- Bee, Packson n’abandi. Avuga ku busobanuro bw’iki gitaramo kuri kariyeri ye yo kuramya no guhimbaza Imana, yagize ati: " Ubusobanuro bw’iki gitaramo ni uko no hirya y’urusengero hari benshi bakeneye kumva ubitumwa bwiza binyuze mu kuririmba kwanjye".

Yunzemo ati: "Niteze kuzakura iminyago myinshi muri Resto-Bar nkayimurikira Kristo." Yashishikarije kandi abakunzi be kuzaryoherwa n’indirimbo nshya azashyira hanze kuri uyu munsi w’abakundana.

Iki gitaramo cyateguwe na CCA events ltd izwi mu gutegura ibitaramo n’amarushanwa bitandukanye ku munsi w’abakundanye cyangwa w’abakundana. Iyi Kigali Valentine’s Gala yateguwe ku bufatanye na Omah@promoter usanzwe uzwi mu gutegura ibi bitaramo.

Aba bombi bazwi mu marushanwa yitwa CCA Style Awards, asanzwe aba ndetse kuri ubu harimo gutegurwa edition 5 yayo.

Lorie yizeye kuzabona iminyago myinshi mu kabari

Umuherwekazi Ishimwe Lorie ategerejwe muri Bar

Ishimwe Lorie ni umwe mu bahanzi bagize intangiriro nziza aza no gutoranywa mu irushanwa rikomeye mu cyiciro cy’umuhanzi ukizamuka. Azwi cyane mu ndirimbo nka Umva ijwi, Yesu ni umugabo, Ndi umwana n’izindi.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.