× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bosco Nshuti na Vanessa basezeranye imbere y’amategeko - Twiyibutse impuguro za Ev. Jean Paul ku gutereta

Category: Love  »  November 2022 »  Sarah Umutoni

Bosco Nshuti na Vanessa basezeranye imbere y'amategeko - Twiyibutse impuguro za Ev. Jean Paul ku gutereta

Inkuru y’uko Bosco Nshuti na Vanessa basezeranye imbere y’Imana, bakaratwa amashimwe ndetse benshi bakavuga ko baberanye cyane, byatumye nibuka inyigisho ya Ev. Jean Paul ku gutereta nyako gukwiriye ku rubyiruko.

Bosco Nshuti ni umuhanzi w’umuhanga mu myandikire n’imiririmbire, watangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by’umwihariko akaba yaratangiye kuririmba ku giti cye mu 2015.

Afatanya kuririmba ku giti cye no kuririmba muri korali aho abarizwa muri Siloam Choir Kumukenke no muri New Melody Choir y’abahanga b’intoranywa badashidikanwaho mu miririmbire.

Bosco Nshuti hamwe n’umugore we

Kugeza ubu amaze gukora indirimbo zitandukanye zirangajwe imbere na "Ibyo Ntunze" yakunzwe bihebuje, n’izindi zirimo: "Umutima", "Utuma nishima", "Ngoswe n’ingabo", "Uranyumva", "Ntacyantandukanya", "Nzamuzura", "Ni wowe", "Dushimire", "Isaha y’Imana" na "Ni muri Yesu".

Kuwa Kane tariki 10/11/2022 ni bwo aba bombi bahamije isezerano ryabo. Ni nyuma y’iminsi micye Bosco Nshuti yerekanye umukunzi we mu gitaramo gikomeye cyabereye muri Camp Kigali kuwa 30 Ukwakira 2022.

Nyuma y’uko berekanwe mu rusengero ubwo batangizaga umushinga w’ubukwe bwabo, Bosco Nshuti yanyarukiye kuri Instagram, avuga ko ari isezerano risohoye, ati ’Imenya ibidukwiriye mu gihe nyacyo, ntacyo yavuze ngo gihere".

Nk’uko bigaragara ku butumire Paradise.rw ifitiye kopi, ubukwe bwa Bosco Nshuti na Vanessa buzaba mu mpera z’uyu mwaka.

Tariki 12/11/2022 hazaba umuhango wo gusaba no gukwa, uzabera ku Gisenyi ku kibuga cy’indege. Tariki 19/11/2022 ni bwo bazasezerana imbere y’Imana mu muhango uzabera muri ADEPR Kumukenke mu Mujyi wa Kigali.

Ibitaramo bya Bosco Nshuti biba ari udushy gusa!

Bosco Nshuti amaze gukora ibitaramo 2 bikomeye cyane mu mateka y’umuziki we, aho icya mbere cyabaye tariki 2/09/2018 muri Kigali Serena Hotel, icya kabiri kiba tariki 30 Ukwakira 2022 muri Camp Kigali. Ibitaramo bye byose biba birimo udushya, urugero nk’igiheruka kuba, yacyerekaniyemo umukunzi we Vanessa, biba umutwe w’inkuru mu itangazamakuru.

Igitaramo cye cya mbere nacyo cyabayemo udushya twinshi turimo n’amagambo akomeye yatangajwe na Aline Gahongayire. Icyo gihe Aline yavuze ko Bosco Nshuti ari we muntu rukumbi watuma ajya muri ADEPR. Ati "Njyewe ku giti cyanjye Bosco Nshuti ndamukunda…ni we muntu utuma nshobora kuba naza muri ADEPR nkahatinda".

Reka twitse ku gashya ku bijyanye n’urukundo, katangajwe na Jean Paul wigishije icyo gihe!

Impamvu twifuje kugusangiza izi mpuguro ni uko mu bigaragara zubahirijwe rwose na Bosco Nshuti, warinze ubusore bwe dore ko nta nkuru mbiri yigeze imuvugwaho nk’ibyeze hanze aha. Si we gusa, ahubwo na Venessa ni umwari utangirwa ubuhamya bwiza cyane n’abamuzi.

Umuvugabutumwa Jean Paul yahanuye urubyiruko rwari muri icyo gitaramo kitabiriwe n’abantu ibihumbi, agaruka cyane ku basore ababwira uko bakwiriye kwitwara mu gutereta inkumi. Yavuze ko imbuto ye yageze mu mugore we, nuko umugore arahinduka.

Yahereye kuri urwo rugero, abaza abari mu gitaramo impamvu Yesu yabagezemo ariko bo bakaba badahinduka. Ubwo yahuguraga abasore uko bakwiriye gutereta inkumi, yabasabye kujya babikora nk’uko Yesu yakabaye abikora.

Yasabye ko ibyo bakora byose byaba ibihesha Imana icyubahiro. Ati: "Nimutereta abakobwa, mujye mubatereta mu izina rya Yesu....Ibyo ukora byose ujye ibikora nk’uko Yesu abikora." Bamwe mu basore bahise batangira kongorerana, bibaza uko bazajya batereta abakobwa mu izina rya Yesu.

Basezeranye imbere y’amategeko

Ev. Jean Paul

Igitaramo kitabiriwe n’abantu ibihumbi

Ev. Jean Paul [ni uwo wicaye]

Bosco na Vanessa muri Unconditional Love

Bosco avuga ko gushakana na Vanessa ari isezerano risohoye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.