Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Josh Ishimwe, yakorewe ibirori bidasanzwe byo gusezera ku busore byari birimo nyina umubyara, biherekejwe n’indirimbo zo gushima Imana.
Mu gihe hasigaye iminsi mike ngo ashyingiranwe n’umukunzi we Gloria, umuhanzi Josh Ishimwe uzwi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakozwe ku mutima n’ibirori bidasanzwe byamukorewe byo gusezera ku busore — ibintu bitari bimenyerewe cyane mu muco nyarwanda, kuko bizwi ko abakobwa ari bo basezera ku bukobwa bwabo bagakorerwa n’ibirori.
Bamwe mu babitangariye harimo n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga uzwi nka New Hit Media wavuze ati: “Ni ubwa mbere bibayeho mu Rwanda ko umusore akorerwa ibirori byo gusezera ku busore mbere y’ubukwe,” ashimangira ko ibyo mu muco nyarwanda bikorerwa abakobwa gusa, ko ibyo yakoze bitari iby’i Rwanda.
Ibyo birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 10 Kamena 2025, habura iminsi 11 ngo ubukwe bwe bube. Josh Ishimwe yari aherekejwe n’inshuti ze za hafi n’abo mu muryango we, barimo na nyina umubyara, aho bamukoreye ibirori byuje urukundo, birimo amasengesho n’ibyishimo byinshi.
Mu birori byaranzwe n’umwuka w’ibyishimo ariko no gushimira Imana, bamukatiye gato (cake), baramuririmbira, ndetse bamusabira umugisha mu rugendo rushya rw’ubuzima agiye gutangira nk’umugabo. Hari hatatse mu buryo busanzwe ariko buhesha icyubahiro igikorwa, amafoto n’amashusho byerekana Josh agaragaza amarangamutima y’umunezero.
Umuhango udatandukanye n’umuco w’iyobokamana
Josh Ishimwe, uzwi cyane mu ndirimbo nka “Sinogenda Ntashimye”, ni Umurokore wakuriye muri ADEPR, aho yatangiriye umurimo wo kuririmba akiri muto. Kuba ibi birori byaragaragayemo isengesho n’indirimbo zo guhimbaza Imana, byari bikwiranye n’uwo ari we n’ubuzima bwe bwubakiye ku kwizera.
Abari aho bagarutse ku buryo uyu musore ari urugero rwiza ku rubyiruko mu buryo yitwaye mu rukundo, mu muziki ndetse no mu mishinga y’ubuzima yitondeye mu bushishozi. Nyina, inshuti n’abavandimwe bagaragaje ko bamushyigikiye kandi bamwifuriza kuzagira urugo ruhamye kandi rwubakiye ku Mana.
Ubukwe buteganyijwe ku wa 21 Kamena 2025
Josh na Gloria, nyuma y’imyaka itatu bakundana bazakora ubukwe ku wa 21 Kamena 2025. Nubwo Gloria asanzwe atuye muri Canada, urukundo rwabo rwashibutse nyuma yo kumenyana bigeze gukundana ari inshuti zisanzwe mu mashuri yisumbuye.
Ibirori byo gusezera ku busore bya Josh Ishimwe byerekanye impinduka mu mitekerereze y’urubyiruko nyarwanda — aho ubusore bushingiye ku ndangagaciro n’iyobokamana busozwa mu mwuka w’ishimwe aho gusozwa mu buryo budasobanutse.
Bamwe batunguwe no kubona umusore wo mu Rwanda akorerwa ibirori byo gusezera ku busore bwe
Ubukwe buzaba ku wa 21 Kamena 2025