× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibintu 7 by’ingenzi buri mubano ugomba kugira - Niba mutabyujuje mwinenge

Category: Love  »  July 2023 »  KEFA Jacques

Ibintu 7 by'ingenzi buri mubano ugomba kugira - Niba mutabyujuje mwinenge

Abantu benshi bakunda kugira ibibazo mu nkundo zabo, ariko si uko abo bantu mu by’ukuri ari abantu babi. Ahubwo ni ukutamenya imyitwarire cyangwa ingeso byo gusigasira cyangwa gukomeza kugira ngo urukundo rwanyu cyangwa umubano wanyu urambe.

1. Urukundo

Mu gihe cyose uri mu mubano n’umuhungu cyangwa umukobwa, hakenewemo urukundo nyarwo, urukundo ni ikirungo kiryoshya umubano mufitanye, buri muntu wese mu mubano afitanye n’umuntu aba ashaka ko yumva ko uko akunda ariko nawe akunzwe, bimufasha kumva ntanumwe uvunisha undi.

2. Ubushuti

Iyo hari ubushuti mu mubano cyangwa se mu rukundo rwanyu, biba bivuze ko mutazarambirwa, buri wese azumva yisanzuye ku wundi, ntibisa nk’aho muhujwe n’iby’abakundana gusa, ahubwo mukagira ubushuti nyabwo, iyo ufite umukunzi kandi ari inshuti yawe biba bivuze ko ufite byinshi mu muntu umuntu.

3. Ukuri

Ukuri ni ikintu cy’ingenzi cyo kubakiraho urukundo rwanyu, ushobora kumva atari ibintu bihambaye ariko kubwizanya ukuri ni ngenzi cyane.

4. Ubudahemuka

Ubudahemuka ni bombwa kugibwaho impaka, gucana inyuma nta kindi bizana kitari ukugutera ibibazo mu rukundo rwawe cyangwa mu rugo rwawe, kandi kwizera, kuba umunyamakuri n’ubudahemuka bigombwa kugendana ntibijya bisigana.

5. Gusangira intego

Iki ni kimwe mu bintu bikomeze urukundo rwanyu n’umubano wanyu muri rusange. Kugira inzozi zimwe, gutegurira hamwe ibyo gukora, gukorera hamwe, gutsindira hamwe no gutsindirwa hamwe, ibi byose bituma urukundo rwanyu n’umubano wanyu biryoha kurushaho kuko muba mufite byinshi muhuriraho.

6. Kumvana

Kumva mugenzi wawe ni kimwe mu bintu by’ingenzi ugomba kugira, umuntu iyo abonye umwumva, yumva ko umwitayeho umukunze cyane, ku buryo utareka ahura n’ibibazo, kumwumva si ukumwumva gusa, ahubwo ni ukumwumva Yego ariko no kumusobanukirwa.

7. Kwihangana

Iki ni kindi kintu cy’ingenzi mu rukundo, umuntu muba mukundana aba ari undi muntu simuba mufite imico imwe. Yego hari byinshi muba muhuriyeho, ariko si ijana ku ijana, niyo mpamvu kubaho ari ukwiga no kwihanganirana, ugenda wiga mugenzi wawe, umumenya kurushaho, bimwe na bimwe rero uba ugomba kubyihanganira.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.