Umuvugabutumwa Andrea Ndereyimana wo muri ADEPR, yagiranye ibihe byiza cyane mu kwezi kwa buki n’umugore we Claudine yise Miss ADEPR, bahatangiriza ubukerarugendo ku bashakanye n’abasore n’inkumi bitegura kurushinga.
Ev. Andrea yabwiye umunyamakuru wa Paradise.rw ko nyuma yo kugirira ibihe byiza mu kwa buki bagatemberera ahantu hatandukanye harimo no ku kiyaga cya Kivu ku Gisenyi, basanze ari byiza gusangiza iyo nkuru nziza andi ma couple, bakajya basohokana nabo mu bihe bitandukanye.
Yavuze ko ubu bukerarugendo babutangiriye mu Karere ka Rubavu. Ati "Ukwezi kwa buki kwagenze neza, twagukoreye i Kigali. Hanyuma ubu turimo kusoresha ikitwa Miss Andre Family Visit Rwanda". Yakomeje avuga ko mu minsi iri imbere bazatemberera muri Parike y’Akagera, atumira buri couple yose yifuza kuzajyana nabo.
Uyu muvugabutumwa w’izina rikomeye muri ADEPR, asobanura ko intego y’ubu bukerarugendo yatangije afatanyije n’umugore we ari "ukugerageza kuzana ububyutse mu bashakanye". Nubwo wakeka ko ari mu rwego rwo kwinezeza gusa, we avuga ko ari "ububyutse bwo mu buryo bw’umwuka".
Ev. Andrea Ndereyimana na Claudine Tuyisenge, bakoze ubukwe tariki 17/07/2022. Mbere y’uko barushinga, Andrea yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko umugore we ari mwiza cyane ndetse ashimangira ko ari Miss ADEPR mu gusobanura ko ari we mukobwa mwiza cyane muri iri torero.
Mbere yaho kandi yatangarije inyaRwanda.com mu nkuru yanditse na Mupende Gideon Ndayishimiye ko umukunzi we Claudine asa neza na Miss Muheto Divine wambaye ikamba rya Miss Rwanda 2022. Inkuru y’urukundo rw’aba bombi irihariye dore ko banzuye kubana nyuma y’ibyumweru 3 gusa bari bamaze bakundana.
Magingo aya, Ev. Andrea yita umukunzi we Nyampinga uhiga abandi ku Isi, akaba yaramuhaye akazina ka Miss Andrea mu gushimangira konta wundi umuruta ku Isi. Yahise anatangiza ubukerarugendo mu izina ry’uyu mugore we yagabiye umutima we, akaba yarabwise "Miss Andrea Family Visit Rwanda".
Bamaze amezi 2 n’igice bakoze ubukwe
Byari uburyohe ku mucanga wo ku Gisenyi