Ni kenshi uzasanga abana b’abakobwa bafite abapapa bita ba Daddy bitewe n’impamvu zitandukanye.
By’umwihariko mu nsengero, abakobwa usanga bafitemo abantu bita ba Daddy bitewe n’uko babafata nk’icyitegerezo mu buryo bw’Umwuka, Abajyanama babo ndetse akenshi bamwe usanga babisanzuraho cyane kurenza abo bafitanye isano ya bugufi.
Bitewe no gukunda ubuhanuzi, uzasanga abahanuzi, abapasiteri, abavugabutumwa ndetse n’abahanzi ari bo bafite umubare munini w’ababita ba Daddy.
Bitewe no kubizera cyane, usanga bababitsa amabanga yose, abasore babatereta, bakora icyaha bakabaturira, baba basambanye bakumva nta wundi babibwira, ndetse baba bashwanye n’abakunzi nabwo bakabibabwira.
Akenshi babafata nk’abatagatifu cyangwa utumana ku buryo baba bumva ko nta cyaha bakora.
Igiteye impungenge, bamwe nk’iyo bafite icyigeragezo, usanga batishisha bakajya kubareba aho baba ngo babasengere, ntibatinye kubegera bambaye utwenda tugaragaza bimwe mu bice bikurura abagabo.
Ni kenshi twagiye twumva abakobwa bagiye baryamana n’abagabo bizeraga bitaga abakozi b’Imana, ugasanga benshi bashyize abakozi b’Imana mu gatebo kamwe, ndetse ntibarebe impamvu yabiteye.
Rero uyu munsi Paradise.rw ntituri bwibande ku ruhare rw’abo bakobwa mu kugusha abakozi b’Imana, ahubwo turabwira abakobwa ibimenyetso bishobora kukwereka ko wibeshye ku muntu.
Hari igihe umuntu agwa mu mutima ariko akanga kurekura bitewe n’inshingano afite mu idini cyangwa se akanga gutakaza icyubahiro afite mu idini ndetse no kudatakaza indonke. Rero mu ntangiro, kugwa kwe biba ibanga ry’umutima we na Satani ndetse n’Imana.
Ikibabaje, usanga ba bakobwa bakomeza kumwita Daddy no kumwihwezaho.
Mukobwa, nubona ibi bimenyetso kuri Daddy wawe, uzirukanke nka Yozefu:
1.Natangira kukubwira inenge z’uwo bashakanye:
Ikizakubwira umukozi w’Imana winjiriwe n’umwuka wa Amunoni, azatangira kukubwira inenge z’uwo bashakanye, akubwire amakosa y’umugore we, akubwire ukuntu babanye atamukunda, akubwire ukuntu mu buriri bitagenda neza,.....etc..Nubyumva uziruke, n’utiruka uzahavana imbwa yiruka.
2.Atangira gusumbisha ubwiza bwawe ubw’uwo bashakanye:
Bamwe mu ba Daddy bo mu minsi y’imperuka ntibatinya kubwira umukobwa ungana n’abo babyaye ko ari mwiza cyane, bakamutera imitoma, bakamwita Ndoro nziza ,...uzumva akubwiye ati uri mwiza kurusha Madamu. Nyabuneka uzirukanke.
3.Kukubwira ko iyo uvuka cyera mwari kubana:
Umugabo uzakubwira ko iyo mumenyana mbere ari wowe yari gutuza mu gituza cye iteka, uzamuhunge iryo ni irari ryo gatsindwa. Uzamusubize ko uwo babana ari we Imana yamuhaye ubundi wiruke.
4.Gutangira kugukorakora:
Yakobo 1:15 Nuko iryo rari riratwita rikabyara ibyaha, ibyaha na byo bimaze gukura bikabyara urupfu. Umugabo natangira kugukorakora ntumuhunge uzamenye ko kakubayeho. Nudakuramo akawe karenge ntuzagire ngo sinakubwiye.
Murakoze kubw’iyi Nkuru,gusa ba Daddy bo bakamejeje ahubwo Imana itabare
Ibibintu nibyo byeze murinominsi usanga uwo wafataga nka Dady ariwe ushaka kukonona
Ibibintu nibyo byeze murinominsi usanga uwo wafataga nka Dady ariwe ushaka kukonona
Birakomeyepe