× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Imyambaro 6 y’ipfunwe imaze gusiga icyasha amarushanwa yitirirwa Gospel - Bishop Agabus

Category: Opinion  »  January 2023 »  Bishop Agabus Mfitubwoba

Imyambaro 6 y'ipfunwe imaze gusiga icyasha amarushanwa yitirirwa Gospel - Bishop Agabus

Iyo urebye inkomoko y’ijambo Gospel usanga mu cyongereza rivuga "The teaching or revelation of Christ".

Aha usanga ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanura "Kwigisha cyangwa Guhishurira, cyangwa Gusobanurira abantu Kristo, bivuze ko Intego ya Gospel ari uguhishurira abantu Yesu Kristo Cyangwa se kubavana mu mwijima.

Aha bikajyana n’igitero cya kane cy’indirimbo ya 21 mu ndirimbo z’agakiza ivuga ngo "Nimuze turebe imbere" aho kivuga ngo "Kandi abantu benshi cyane ntibazi inzira y’ijuru. Babohewe mu maboko ya wa mugome Satani. Muze twese tubashake, Tubasangishe Umukiza. Ntiducogore gusenga kugeza ubwo Yesu azaza". Gospel ni urumuri rukura abantu mu mwijima.

Abantu bahita bibaza bati "Ese amarushanwa muri Gospel ni ngombwa?

Nk’igitekerezo cyanjye bwite nk’umwanditsi Bishop Agabus, wenda inyito ni yo ikwiye guhinduka akitwa amarushanwa yo kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, cyangwa se kuko hari izindi mpano zikoreshwa, hagakoreshwa "amarushanwa agamije kunoza kuzamura impano zikoreshwa mu kuramya no guhimbaza Imana."

Ndisegura kuko buri wese yakoresha inyito ye bwite, ariko ku bwanjye nashakaga kubihuza n’ubusobanuro bw’Ijambo Gospel. Niyo mpamvu mu mutwe w’inkuru nakoresheje ijambo "Kwiyitirira Gospel".

Ni kenshi twagiye dusoma mu binyamakuru bitandukanye, twumva mu maradiyo abahanzi by’umwihariko abaririmbyi binubira ibyavuye mu marushanwa yateguwe yitirirwa Izina ry’Uwiteka, nyamara wasesengura ugasanga birahabanye.

Sinshatse kugaragaza ko amarushanwa yose aberamo amanyanga, ariko dukurikije ibyatangajwe n’abitabiriye amarushanwa atandukanye akenshi bahitamo kudatangaza imyirondoro yabo, biragaragara ko hakenewe amavugurura.

Mu izina rya Paradise.rw, nabateguriye imyambaro 6 y’icyasha ikomeje kugarukwaho n’abahanzi ndetse n’abandi bakurikirana aya marushanwa, n’ubwo akenshi kubona ibimenyetso bigoye.

1.Ruswa: Ni kenshi abantu bitabiriye aya marushanwa yagiye arangira hagahwihwiswa ko atanyuze mu mucyo, aho bamwe bagaragaza ko habamo kugura amajwi, aho usanga abayateguye bumvikana na bamwe mu bayitabiriye, ugasanga ni bo batwaye amafaranga menshi. Ikindi gihwihwiswa ni ruswa y’igitsina.

2.Abategura amarushanwa batabarizwa muri Gospel: Imwe mu mungu yagiye imunga amarushanwa atandukanye ya Gospel usanga abayategura benshi batabarizwa muri Gospel cyangwa se uwashaka yavuga ko badakijijwe.

Ibi bikaba bihindanya amarushanwa bitewe n’isura akenshi abayategura baba bafite hanze y’ikibuga bigatumwa ntawakwizera ibizayavamo. Ibi rero bituma na ya ruswa yavuzwe hejuru ndetse n’iy’igitsina bishobora kubaho. Umunyamakuru w’inararibonye Steven Karasira yigeze gutanga inama ko aba bantu batabarizwa muri Gospel bakabaye abaterankunga b’amarushanwa aho kwitwa abateguye amarushanwa.

3.Bamwe mu bategura amarushanwa baba bafite intego yihariye itandukanye no guteza imbere Gospel: Uzasanga akenshi abategura amarushanwa bagaragaza ko bafitiye impuhwe gospel kandi ahubwo bo bagamije kwiteza imbere. Urugero uzasana bagamije kuzamura YouTube channel zabo, Kubona amafaranga, kwishakira abafatanyabikorwa, kuba hari umuhanzi runaka bashaka kuzamura n’ibindi.

4.Kuvugisha indimi ebyiri, kutubahiriza ingengabihe no kutubahiriza ibyatangajwe mbere y’uko amarushanwa atangira:

Bimwe mu byagiye bigaragara mu marushanwa akenshi ni ukwikura mu irushanwa kw’abahanzi bafite amazina aremereye ndetse n’abagize Akanama Nkemuramaka. Usanga ibyo abategura irushanwa bagiye batangaza mu binyamakuru bitandukanye, harimo igihe rizamara, ibihembo biteganyijwe ndetse n’ibindi bigenda bihinduka ku mpamvu zidasobanutse.

5.Kutagira abagize Akanama Nkemurampaka, kuba bahari batabifitiye ubushobozi:

Amwe mu marushanwa akomeje kunengwa ko usanga adafite abagize Akanama Nkemuramaka cyangwa se abahari ari baringa. Hari irushanwa riri kuba tutari buvuge izina aho abaryitabiriye bakomeje kugaragaza impungenge zitewe n’imihindagurikire ikomeje kuriranga ndetse bamwe bahisemo kwikura mu irushanwa.

Bamwe bagaragaza ko rigamije kubongerera Views, ko wakwibaza ukuntu kuva ryatangira ntabagize Akanama Nkemurampaka bazwi, hakibazwa niba hakwizerwa ibizavamo. Aha umwe mu bakobwa bikuye mu irushanwa yagize ati: "Usanga hari umuhanzi ufite video yagize views na like ndetse na comments nkeya, ariko yagize amanota menshi ugereranyije n’indi iyirusha byose byavuzwe hejuru.

6. Kudashingira ku miririmbire:

Amwe mu marushanwa yo kuririmba yagiye arangwa no kudashingira ku buhanga mu kuririmba cyangwa se ugasanga irushanwa ryose nta cyiciro cyateganyijwe kugaragaramo Live Performance, ahubwo hakarebwa Views, Like na Ccmment aka video runaka gatoya umuntu yifashe, akaba yagira abamukurikira benshi n’ibitekerezo byatanzwe bikaba byinshi bitewe n’inshuti nyinshi afite cyangwa se yatanze amafaranga kugira ngo ashyigikirwe.

Bikwiye guhinduka

Kugira ngo abahanzi batandukanye ndetse n’abantu bose bafite aho bahuriye na Gospel babashe kwiyumva muri aya marushanwa, hakenewe impinduka kandi agategurwa mu mucyo hashingiwe ku ntego y’ubutumwa bwiza. Bitabaye ibyo twasa n’andi mahanga.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Murakoze cyane. Twe twarumiwe.

Cyanditswe na: Senga Ernestine  »   Kuwa 08/09/2023 01:46