Nice Ndatabaye wanyuzwe no kunywa amata y’Umwuka adafunguye mu ndirimbo “Mwuka Wera” ya Gisubizo Ohio, nawe yakoze mu nganzo ahumuriza Isi mu ndirimbo yise "Jehovah/Muhumure"
Nice Ndatabaye uri mu baramyi bakunzwe cyane, yatangiye urugendo rwo guhembura imitima y’abakunzi b’umuziki wa Gospel binyuze muri Session zo kuramya no guhimbaza Imana, akaba yatangiriye ku yo yise "Jehovah/Muhumure" y’iminota 16.
Gushyigikirana muri Gospel nta ko bisa, bikaba birangwa n’abanyweye amata y’umwuka adafunfuye. Indirimbo "Mwuka Wera" ya Gisubizo Ohio yanuriye/yaryoheye Nice Ndatabaye ni indirimbo yakiriwe n’abantu benshi.
Muri iyi ndirimbo, aba baririmbyi bagira bati: “Umpe Umwuka Wera muri uru rugendo ndimo, ambere umufasha Mwami ndawushaka, anyobore, antegeke, anyigishe menye ukuri.”
Mu bayikunze barimo abaramyi b’ibyamamare nka Nice Ndatabaye na Nkomezi Alexis, bayisamiye hejuru bahimbaza Imana.
Nice Ndatabaye, umuramyi w’inararibonye uzwi mu ndirimbo nka “Umbereye Maso” yakoranye na Gentil Misigaro, “Imigambi yawe” ndetse na “Umeamuwe” yahuriyemo na Dr Ipyana, yashimiye cyane Gisubizo Ohio.
Yagize ati: "Mana warakoze kuduha Yesu no kuduha Umwuka Wera atubere umufasha. Umwuka Wera atuye muri twe nk’‘permanent resident’ (umuturage uhoraho) mu bizera.
Mu isezerano rya kera, Umwuka Wera yazaga agasura abantu akagenda, urugero nk’uko yahaga Dawidi impano yo gucuranga bikarukura abadayimoni kuri Sawuli. Ubu imibiri yacu ni inzu y’Umwuka Wera iteka ryose.”
Yakomeje agira ati: "Imana ituye muri twe. Ntabwo dusenga imana nyinshi, ahubwo hariho Imana imwe Rurema, Yehova, wahindutse umuntu akambara umubiri (Incarnation) ahinduka Yesu Kristo. Nyuma yo kuducungura, yaje gutura muri twe mu buryo bwo kudutoza no kuduha imbaraga nk’abera. Bless you Gisubizo Ohio”
Gisubizo Ohio ni ministry igizwe n’abasore, inkumi, abagore n’abagabo benshi. Yatangiriye muri Ohio mu 2016, urugendo rwayo rutarimo inzira yoroshye, kuko yatangijwe n’abantu bake, ariko uko imyaka yicumaga niko abakunzi bayo biyongeraga.
Ubuyobozi bwayo bwatangarije Paradise.rw ko bagiye bakira abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika, bamwe barimo abaturutse mu mashami atandukanye ya Gisubizo nka Gisubizo Kigali, Nairobi n’ahandi; abandi bakaba baraje batarigeze banaba muri Gisubizo ariko bashishikajwe n’iyo service.
Kugeza ubu, Gisubizo Ohio imaze gukora album imwe yitwa "Mwuka Wera Ndawushaka", ikaba igizwe n’indirimbo eshanu. Indirimbo “Mwuka Wera” ni yo ya mbere bashyize hanze, izindi zikaba zikiri gutunganywa vuba zikazashyirwa ahabona.
Gisubizo Ohio; amaraso mashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana