Umuhanzi mu ndirimbo zamamaza Ubutumwa Bwiza ubimazemo igihe gito, Jean de Dieu Uwimana uzwi nka Jado Kelly, ageze kure imyiteguro y’igitaramo yise Glory to Glory Live Concert.
Iki gitaramo kizabera mu Mugi wa Lille, mu Bufaransa, ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2024, kandi ntazaba ari wenyine kuko Prophet Akim azaba ahari nk’ugabura Ijambo ry’Imana, na Bigira Elyse ahari nk’umuhanzi uzamufasha kuririmbira abazitabira.
Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Jado Kelly uherereye mu Bufaransa, dore ko ari na ho abarizwa, yasobanuye byinshi kuri iki gitaramo, avuga ku mpamvu yacyo n’impamvu Akim na Bigira ari bo bagaragara ku ifoto icyamamaza.
Yagize ati: “Turashaka gusoza umwaka mu bihe byiza byo guhimbaza Imana. Hari byinshi Imana yakoze abantu twese dufite nk’ishimwe. Bizaba ari umwanya mwiza wo gutambira Yesu no kwamamaza insinzi iri mu izina rya Yesu.”
Icyamuteye gutegura igitaramo cye ni ishyaka ryiza yakuye mu kwitabira ibitaramo by’abandi. Yabisobanuye ati: “Nyuma yo kwitabira ibitaramo byinshi bitandukanye i Burayi harimo icya Élysée Bigira, icya Isreal Mbonyi, icya Bosco Nshuti cyabereye i Paris, icya Papi Clever na Dorcas n’ibindi nagiye nitabira, nyuma y’ibyo byose ngewe ubwange iki gitaramo kizaba ari icya 2 nteguye.”
“Impamvu natumiye Élysée Bigira, icya mbere ni uko ari inshuti yange, icya kabiri mufata nk’uwo nigiraho byinshi muri uyu murimo. Yatangiye kuririmba mbere yange, kandi afite rwose umutima unyotewe no gukorera Imana mu mbaraga ze zose. Hanyuma ikindi ni uko dukoranira hafi mu bitaramo bitandukanye bihimbaza Imana.” – Jado Kelly asobanura impamvu yatumiye Umuramyi Bigira.
Yanavuze ku mpamvu yatumiye Prophete Akim agira ati: “Prophete Akim twahuje ku musi wa mbere duhura. Nabonye muri we harimo ubwenge bw’Imana no gukunda Imana n’umutima wose, ku bw’ubutumwa Imana yamushyizemo biciye mu muhamagaro w’ubuhanuzi n’umuhamagaro w’Ijambo ry’Ukuri.
Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo bukwiriye kubwirizwa mu mahanga yose, ni we umwuka wera wohereje kugira ngo akorane na twe tubashe kwamamaza Ubutumwa Bwiza bwa Kristo bw’ijambo ry’ibyiringiro muri iki gitaramo.”
Jado Kelly ni Umunyarwanda utuye mu Bufaransa, akaba ari Umukristo mu Itorero rya Zion Temple Bruxelles. Yatangiye umuziki mu mwaka wa 2007, atangirira aho yasengeraga muri Zion Temple Rubavu ishami rya Nyamyumba, aho yari umwe mu ba Worshiper Leaders.
Yatangiye gukora indirimbo ze bwite mu mwaka wa 2016 aho yatangiriye ku ndirimbo yise "Africa rise and shine" yaririmbwemo n’abaririmbyi b’abahanzi bize ku Nyundo, abo akaba ari Neema, Ruth Christmas Kanoheli na Peace Hoziana.
Hashize amezi arenga abiri adasangiza abakunzi be igihangano gishya, kuko aheruka mu ndirimbo yise "Gutabarwa". Icyakora yijeje abakunzi be ko hari indi ndirimbo ye iri hafi gushyirwa hanze agira ati: “Nyuma y’indirimbo Gutabarwa yasohotse muri uyu mwaka hari indi irimo guterwa, ariko nta bwo turatangaza umusi tuzayishyira hanze, gusa si kera.”
RHOHERWA N’INDIRIMBO ‘GUTABARWA’ YA JADO KELLY