× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Canada: "Siyabonga", indirimbo nshya ya Pastor Arsene Manzi iri mu zikunzwe cyane - VIDEO

Category: Rwanda Diaspora  »  5 months ago »  Nelson Mucyo

Canada: "Siyabonga", indirimbo nshya ya Pastor Arsene Manzi iri mu zikunzwe cyane - VIDEO

"Siyabonga" ya Pastor Arsene Manzi ni imwe ndirimbo nshya zikunzwe n’abatuye mu Rwanda ndese no muri Canada aho uyu mukozi w’Imana aherereye.

Kuri za sitati zitandukanye benshi bari gusangiza inshuti zabo iyi ndirimbo bamwe bakandika bati "umuramyi nkunda" abandi bakandikaho "Siyabonga". Nagize amatsiko, nyarukira kuri iyo Link, nanjye ndyoherwa cyane n’iyi ndirimbo "Siyabong"a y’umuramyi akaba n’umushumba Pr. Arsene Manzi.

Ni ni umwe mu baramyi basusurukije cyane abanyarwanda binyuze mu muziki. Akundwa mu ndirimbo zitandukanye zirimo nk’iyakunzwe cyane nka ikanakoreshwa no bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi aho insubiramajwi (chorus) igira iti "Hanagura amarira maze uririmbe ishimwe, nshuti reka kwiheba kuko Umwami yamaze guca inzira".

Ubusanzwe abantu benshi bamukunze nk’umuramyi unigisha neza ikintu cyo kuramya nubwo afite n’izindi nyigisho zirimo ibintu by’ubwenge byagirira akamaro umukristo.

Arsene Manzi afite igikundiro gitangaje kuko ari umuntu ugira umutima wagutse w’umushumba ndetse akaba abana neza n’inshuti ku buryo umuntu atabura kuvuga ko ari umuntu utuje uca bugufi kandi w’umuhanga mu kuririmba no gutanga inyigisho (umwigisha).

Kugira ngo tutagutindira, muri make tuguhaye ishusho y’uwo ari we kuko twandika iyi nkuru twifuje kumuvugaho bike ku byo tumuziho na cyane ko umwanditsi w’iyi nkuru amuzi neza "nk’umuvandimwe twabanye kugira ngo ugire ibyo umumenyaho! "

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA PASTOR ARSENE MANZI

Pastor Arsene Manzi ni umwe mu baramyi b’abahanga cyane

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.