Mu isi y’ikoranabuhanga burya nabyo birashohoka ko abantu bahuriza hamwe bagashaka Imana, bagasengera ibibazo byugarije isi ndetse n’ububyutse.
Umunsi umwe Joyce Mayer yaragize "Indorerwamo ikomeye y’ububyutse igaragarira mu muhati ndetse n’inyota y’abashaka Imana amanywa n’ijoro".
Paradise.rw yamenye "A Little Boat" (NIBATURE MPUZAMAHANGA) nk’umuryango uhuza abantu batandukanye kuva mu mahanga yose, ndetse no mu matorero atandukanye yo ku isi ku mpamvu z’ivugabutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, guhumuriza abababaye ndetse no gusengera isi, nyuma yo kwiyumvisha ibibazo byari byugarije isi cyane cyane muri Africa.
Muri ibyo bibazo bitandukanye harimo nk’ibyibasiye isi birimo indwara zikenyura abantu zirimo Cancer, Diabetes ndetse na Covid-19 yari yibasiye isi mu gihe gishize. Haza kandi n’ibibazo by’Intambara za hato na hato zo muri Africa zituma abantu ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo bakaba impunzi, ababpfakazi n’impfubyi z’intambara, bakavanwa mu byabo ndetse n’ubukene bukabije.
Nibature mpuzamahanga yahise itegura gahunda yo kujya izinduka igahuza abatari hamwe binyuze ku ikoranabuhanga rya Teamlink bagahura mu rucyerera bagasenga, bakumva ijambo ry’Imana ndetse bagahimbaza Imana kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe za mu gitondo ku isaha yo mu Rwanda kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice.
Asobanura ibya Nibature mpuzamahanga, umuhuzabikorwa wayo Aimable Sematungo uherereye muri Sweden, yabwiye Paradise.rw ko ubu baterana ari ibihugu bigeze kuri 16 kuri Teamlink buri gitondo kuva kuwa Mbere kugeza ku Cyumweru kandi agahamiriza abantu ko ari ibihe abantu baboneramo umugisha kubera ijambo ry’Imana, ubuhamya ndetse n’ibihe byo gusenga Imana.
Nibature igira kandi n’akanya ko kuzirikana abari mu bihe bibi by’Intambara yugarije isi, impunzi ndetse n’abakene. Nibature yahagararanye n’imiryango yagezweho z’intambara yabaye muri Kivu y’pfo muri Repubukika iharanira Demokarasi Congo.
Aimable Sematungo avuga ko iki ari cyo gihe cyo gushaka Imana kuko Imana yo yivugiye iti "abanshakana umwete bazambona."
Igihe kirageze ubwo abashaka Imana bose nayo iza ikabiyereka. Igihe cyo gusinzira cyararangiye, igihe cy’ubunebwe cyageze ku musozo, iki ni igihe cyo gukanguka no gukorera Imana.
Aimable Sematungo umuhuzabikorwa wa Nibature mpuzamahanga uherereye muri Sweden
Nibature Mpuzamahanga ikomeje kubera benshi umugisha
Ndashima Imana ko yakomeje umurimo wayo kubwabenedata nigitekerezo cizabagize mukomere knd haringororano