× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Visi Meya wa Bugesera yemeranyije n’ubuhanuzi bwa Aime Uwimana mu gusoza ’In His Dwelling’ Zion Temple Ntarama yizihirijemo imyaka 5

Category: Ministry  »  June 2023 »  Nelson Mucyo

Visi Meya wa Bugesera yemeranyije n'ubuhanuzi bwa Aime Uwimana mu gusoza 'In His Dwelling' Zion Temple Ntarama yizihirijemo imyaka 5

Byari ukwandika amateka ku musozi wa Ntarama ubwo hasozwaga Igiterane "In His Dwelling" cyateguwe na Zion Temple Ntarama mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburazirazuba.

Inzego z’Amadini niza Leta mu Karere ka Bugesera zitabiriye isozwa ry’Igiterane "Mu Buturo Bwe" (In His Dwelling), igiterane ngaruka mwaka cyabereyemo n’umuhango wo kwizihiza imyaka 5 Zion Temple Ntarama imaze itangiye ibikorwa by’ivugabutumwa muri Ntarama.

Iki giterane cyateguwe na Zion Temple Nyamata mu cyumweru cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha abatishoboye, Run for Jesus no gushyira ibuye y’ifatizo ku nyubako nshya ya Zion Temple Ntarama. Intego y’ibi bikorwa byose yari iyo kuvuga ubutumwa bwiza.

Iki giterane cyitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baturiye umurenge wa Ntarama, abayoboke basengera muri Zion Temple Ntarama, Zion ya Nyamata ndetse n’abaturutse mu yandi matorero y’inshuti za Zion Temple, abaturutse mu nkengero za Ntarama, Karumuna na Nyamata mu mujyi no mu yindi mirenge ibarizwa mu Karere ka Bugesera. 

Iki giterane kandi cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Umuyobozi wa Polisi mu Murenge wa Ntarama ndetse na Vice Mayor w’Akarere ka Bugesera wari umushitsi mukuru uhagarariye inzego za Leta.

Mu bandi banyacyubahiro bitabiriye iki giterane harimo kandi na Pastor Jean Bosco Visi Perezida wa Zion Temple ku isi, Pastor Jerome Umunyamabanga mukuru wa Zion Temple ndetse na Pastor Floribert Umuyobozi w’amatorero ya Zion Temple mu mujyi wa Kigali, kaba ari nawe wari Umuyobozi wa gahunda (MC);

Pastor Muhire Umuyobozi wa Zion Nyamata, Apostle Serukiza Sostene (Géurison des Ames) n’abandi Bashumba barimo Pastor Dr. Ian Tumusime uri gutegura ibiterane by’ibitangaza n’umusaruro bizabera mu Bugesera no muri Nyagatare mu kwezi kwa Karindwi uyu mwaka.

Iki giterane cyasusurukijwe n’Intore Josh Ishimwe wigaruriye imitima y’abantu cyane ndetse na Azaph International yo muri Zion Temple Gatenga yayoboye umwanya wo kuramya no guhimbaza na True Promises yataramiye abitabiriye iki giterane. Igiterane cyaranzwe n’ibyishimo cyane ndetse abacyitabiriye wasangaga babyina. 

Asobanura urugendo rw’imyaka 5 ya Zion Temple Ntarama mu gice cy’Isabukuru y’imyaka 5, Pastor Olivier Ndizeye umushumba wa Zion Temple Ntarama, yashimiye Vice Mayor n’abandi bayobozi bemeye ko Itorero rya Zion Temple rishinga Paruwasi mu murenge wa Ntarama.

Yagize ati "Twatangiye ku itariki ya 1.4.2018 dutangira dufite intego igira iti "Guhindura aho dutuye ubuturo bw’Imana" nk’intego nkuru n’iyerekwa Imana yahaye Umuyobozi mukuru wa Zion Temple, Intumwa Apostle Gitwaza Paul". 

Pastor Olivier yavuze uko mu itangira bitari byoroshye ariko Imana igenda ibazanira abantu batandukanye yagize ati: "Nubwo itangira ryari rito ariko iherezo riratanga icyizere". Itorero Zion Temple ya Ntarama ryaragutse kugeza uyu munsi rifite abakristo 400 ndetse barenga.

Yasobanuye uburyo itangira ritagenze neza harimo ibibazo bitandukanye nk’ibyo kubura aho guteranira, ibihe bya Covid-19. Ni urugendo rwabaye rurerure ariko rusiga amashimwe harimo no kubona ikibanza aho iki giterane cyabereye.

Pastor Olivier Ndizeye yashimiye umugore we Nadege Ndizeye, ashimira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera ndetse ashimira na Apostle Paul Gitwaza, Pastor Muhire Fidèle wamuyoboye muri Zion Temple Bugesera mbere gato y’uko aza gukorera muri Ntarama

Pastor Olivier yagarutse ku mateka ya Ntarama ko haguye abantu benshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakaba hari n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abihuza n’iyerekwa ryo kuza gukorera muri aka gace kasaga n’agakakaye maze Imana imushyiramo iyerekwa ryo kuhubaka ibikorwa bizagirira abahatuye akamaro.

Muri iki cyumweru cy’Igiterane yashimiye ibikorwa Itorero ryakoze birimo gukusanya no kwishyura Mutuelle de santé ku bantu 350, ibiribwa bihwanye n’ibihumbi 500 Frw, imyambaro ndetse n’abamabati 300 yari muri gahunda nubwo ubu hamaze kuboneka igice, akaba yijeje Umunyamahanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama ko vuba bazabibagezaho bakabiha abaturage.

Yasoje ashimira abakristo ko babaye intwari. Yijeje abantu ko muri iki kibanza hazubakwa ibikorwa bifitiye akamaro abaturage ba Ntarama. Yagize ati "Aha hantu ntabwo hazitwa Itorero ahubwo hazitwa NTARAMA COMMUNITY CENTER".

Asoza ijambo rye yiyegereje abayobozi maze bakata umutsima nk’ikimenyetso cy’urwibutso rw’imyaka 5 y’ibikorwa bya Zion Temple Ntarama.

Mu mwanya w’Ijambo ry’Imana ryavuzwe na Aposte Sostene Serukiza wigishije, yashimiye Pastor Olivier wa Zion Temple Ntarama babana muri Comité iyobora amatorero mu murenge wa Ntarama ku bw’ibikorwa bimuranga birimo imbaraga n’umuhate n’ibikorwa bihambaye yashobojwe mu gihe gito.

Yasomye ijambo riri mu 2 Ingoma, maze asobanura impamvu ’tugomba kubakira Imana ubuturo’ ndetse anayobora igikorwa cyo gushinga ibuye ryifatizo yiheraho atanga ubwitange bwe ndetse ashishikariza abandi, ubundi baritanga.

Igishushanyo mbonera cya Ntarama Community Center cyagaragajwe kizatwara, Miliyoni 93 Frw kugira ngo ibikorwa biteganyijwe byuzure. Ni mu kibanza kigari ubona ko kizajyamo inzu nyinshi.

Vice Mayor w’Akarere ka Bugesera, Madamu Angelique Umwali yashimiye abayobozi bakuru ba Zion Temple ku rwego rukuru ndetse n’abayohozo muri rusange bitabiriye iki giterane anashimira Pastor Olivier Ndizeye ku bikorwa byiza.

Yashimye Insanganyamatsiko yo "Guhindura aho dutuye ubuturo bw’Imana". Yavuze ko yizeye ko Itorero rifite imbaraga zo gukora maze n’ubuyobozi bugakomerezaho. 

Yavuze ko amateka ya Bugesera uko yabaye mabi kose byatumye aka Karere gahagurukana imbaraga karakora kugeza ubwo kaba akarere k’Ubudasa, izina bahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.

Yashimiye Pastor Olivier mu kazi yakoze kuko yasanze imyaka 5 iri torero rimaze ntaho ihuriye n’ibikorwa bimaze kwesa. Yashimye abashumba ndetse n’abitabiriye iki giterane "In His Dwelling".

Yagaragaje ko akurikira umuziki aho yifashishije indirimbo y’ubuhanuzi ya Aime Uwimana, nawe ahanura ko u Rwanda rufite Imana. Yagize ati "Aimé [Uwimana] ni we yaririmbye ngo u Rwanda rufite Imana" .

Apostle Gitwaza Paul wohereje ubutumwa bwo kwifuriza isabukuru nziza y’Imyaka itanu Itorero Zion Temple Ntarama rimaze, yashimiye Pastor Olivier Ndizeye watangije umurimo ahantu hatari ibyiringiro.

Yavuze ko ari isabukuru ivuze ikintu gikomeye kuri Zion Temple. Yifuriza isabukuru nziza y’imyaka 5 ndetse abibutsa ko niyo umuntu yaca mu bintu bikomeye habaho n’ibihe byiza.

Naho Visi Perezida wa Zion Temple Je Bosco Kanyangoga yashimiye abayobozi b’Akarere ka Bugesera ku bufatanye bagira mu gushyigikira ibikorwa by’Itorero rya Zion Temple Ntarama.

Zion Temple Ntarama yizihije isabukuru y’imyaka 5

Byari ibirori bikomeye muri Zion Temple Ntarama mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 5

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.