× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Pastor Karerangabo Eric yicajwe mu ntebe ndende mu Itorero Inkuru Nziza

Category: Ministry  »  19 seconds ago »  Pastor Rugamba Erneste

Pastor Karerangabo Eric yicajwe mu ntebe ndende mu Itorero Inkuru Nziza

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego zari zisanzwe ziyobora Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, maze rushyiraho Komite y’Inzibacyuho izamara amezi atandatu iyobora ibikorwa by’iri torero.

Iki cyemezo cyaje nyuma y’isesengura ryakozwe na RGB ku miyoborere n’imikorere by’Itorero Inkuru Nziza mu Rwanda, aho hagaragajwe ibibazo birimo kutubahiriza amategeko, imiyoborere itanoze ndetse n’uburyo bwo gushyiraho inzego z’ubuyobozi bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma y’iki cyemezo, ku wa 22 Gicurasi 2026, hatangajwe abagize Komite y’Inzibacyuho izaba iyobowe na Pastor Karerangabo Eric nka Perezida wayo.

Iyi komite yahawe inshingano zo kuyobora itorero mu gihe cy’amezi atandatu, gutegura amatora mashya no gufasha itorero gukomeza ibikorwa byaryo mu ituze no mu buryo bwubahiriza amategeko.

Komite y’Inzibacyuho igizwe na:

Pastor Karerangabo Eric – Perezida wa Komite
Pastor Ngabonziza Elie – Visi Perezida
Placide Rutsindintwarane – Umwe mu bagize Komite
Pastor Butare Emmanuel – Umwe mu bagize Komite
Cyiza Emmanuel – Umwe mu bagize Komite
Mwiseneza Venant – Umwe mu bagize Komite.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Pastor Karerangabo Eric, abayobozi, abapasitori, abadiyakoni n’abakirisitu bose b’Itorero Inkuru Nziza basabwe gukomeza kugira ubumwe, gukomeza ibikorwa by’itorero no gufatanya n’ubuyobozi bushya mu gihe cy’inzibacyuho.

Banasabwe gukomeza gushyigikira iyi komite mu masengesho kugira ngo umurimo w’Imana ukomeze gutera imbere.

Iyi mpinduka ibaye nyuma y’uko RGB yari yafashe icyemezo cyo gukuraho Komite Nyobozi yari iyobowe na Pastor Ngendahayo Juvenal ndetse n’Urwego Nkemurampaka rw’itorero, ishingiye ku bibazo byagaragaye mu miyoborere no mu mikorere yaryo.

Abakurikiranira hafi ibikorwa by’Itorero Inkuru Nziza bavuga ko Komite y’Inzibacyuho ifite inshingano zikomeye zo kugarura ituze, kubaka icyizere mu banyamuryango no gutegura amatora mashya azatanga ubuyobozi buzayobora iri torero mu buryo burambye kandi bwubahiriza amategeko.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.