Mu mujyi wa Addis Ababa muri Etiyopiya, habereye igiterane gikomeye cy’ivugabutumwa cyiswe "Encountering God", cyayobowe n’umuvugabutumwa w’Umunyamerika Franklin Graham, umuhungu wa nyakwigendera Billy Graham.
Iki gikorwa cyabaye mu mpera za Werurwe 2025, cyari kigamije kugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku baturage b’iyo gihugu.
Mu gihe cy’iminsi ibiri gusa, abantu barenga 4,000 bemeye gukurikira Yesu ku mugaragaro, nyuma yaho abandi ibihumbi n’ibihumbi bakomeza kubaza ibibazo n’ibindi birebana no gukizwa.
Graham yavuze ko “Etiyopiya ifite umutima witeguye kumva no kwakira ubutumwa bwiza,” kandi ko ari igihugu gifite urubyiruko rufite inyota yo guhindurwa n’Imana.
Amatorero y’i Addis Ababa, yifatanyije n’itsinda rya Graham, ryagaragaje ko nyuma y’iki gikorwa bateganya amahugurwa yo gukomeza aba bakiriye Yesu kugira ngo bashyigikirwe mu rugendo rwabo rushya mu kwizera.
Abayobozi b’amatorero batandukanye bavuze ko iki giterane cyatanze icyizere ko ububyutse bushya bushobora gutangira muri Etiyopiya, mu gihe ibibazo by’intambara n’inzara bikomeje kubangamira abaturage.