× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni urutare! Hertier na Aime Frank bahesheje Imana icyubahiro mu ndirimbo "Imana yo kwiringirwa"

Category: Artists  »  13 March »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni urutare! Hertier na Aime Frank bahesheje Imana icyubahiro mu ndirimbo "Imana yo kwiringirwa"

Umuramyi Impaneza Hertier na Aime Frank bahuriye mu ndirimbo "Imana yo kwiringirwa"

Aba baramyi bombi kuri ubu batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bakoranye iyi ndirimbo bagamije kuramya Imana. Hertier ati "Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu ko mu bibaho byose Imana ni iyo kwiringirwa kuko ntigira inenge mubyo ikora.:

Muri iyi ndirimbo, aba baramyi bagize bati: "Uhoraho ni urutare runkingira, ibyo akora byose biratunganye, ni Imana yo kwiringirwa, Imana nyakuri itagira inenge."

Mu kiganiro na Paradise, Hertier watangiye umuziki mu mwaka wa 2016 akaba kuri ubu abarizwa muri leta ya Iowa yatangaje ko gukorana indirimbo na Aime Frank bifite ubusobanuro buremereye.

Yagize ati: "Gukorana indirimbo na Aime Frank bisobanura ubufatanye bw’abana b’Imana ndetse no kwicisha bugufi".

Iyi ni indirimbo ya 3 uyu muramyi ukiri umusore ashyize hanze nyuma y’indirimbo 2 zakozwe mu mwaka wa 2024. Iya mbere yahise "Niwe bugingo" mu gihe indi yahise "Niwe byiringiro".

Yavuze ko iyi ndirimbo ari kimwe mu bimenyetso byerekana ahazaza he mu muziki. Yongeyeho ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo, ndateganya gukora cyane uko umwami azarushaho kudushoboza ndetse no kutumenyesha ibyo ashaka. Ndateganya gukora igitaramo cya live recording mu bihe biri imbere umwami (Yesu) nabishima".

Reba indirimbo Imana yo kwiringirwa.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.