× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni umuti womora! Indirimbo "Nza" ya Tessy ikomeje gutemba nk’amavuta y’amadahano

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni umuti womora! Indirimbo "Nza" ya Tessy ikomeje gutemba nk'amavuta y'amadahano

Umugisha w’Imana ni ingabire itagurwa, hari igihe igikundiro gitungura umuntu nk’uko ibise bitungura umugore. Uko ni ko Tessy akomeje gutungurwa n’urukundo abantu bakunze indirimbo ye ya mbere yise "Nza".

Hashize iminsi mike ku mbuga nkoranyambaga hasesekaye indirimbo yitwa “Nza”. Benshi bakaba baratunguwe n’iri zina, ubundi rizwi cyane n’abasengera za Kizabonwa, Rwabudigu, kwa Maniravuga n’ahandi, aho bamenyereye ko akenshi iyo Imana igiye kuguha amasezerano inyura mu muhanuzi akakuzaho ati “Nza”: “Nzakubakira, nzaguha akazi, nzaguha urubyaro, nzaguha umugisha”, n’ayandi.

Kuri ubu rero, iyi “Nza” yabaye ikimenyetso kigirwaho impaka nyuma yo kuvumbukamo indirimbo iryoshye nk’ubuki bw’ubuhura. Iyi ndirimbo ikaba yaje mu ishusho y’ubuhanuzi bwahawe Tessy, umwana w’umukobwa warobanuriwe Imana.

Muri iyi ndirimbo, Tessy ati: “Uwo nimikishije amavuta ndakubwira nti nzakurinda, ngufashe ukuboko kw’iburyo, kandi amarembo yawe ntazugarirwa.”

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, benshi bakaba bayifashe nk’ikinini cya paracetamol, batangira kuyisangiza inshuti zabo, mu gihe abandi bafite umutima woroshye wo kwihangana byabaye iyanga, batanga ibitekerezo mvamutima.

Uwitwa Nyiranshuti Annonciata (nako Anono), dore ko muri iyi minsi i Kigali amazina bayahina, yagize ati: “‘Nza’ ni yo itumye tukiriho. Imana iguhe umugisha, imbaraga n’amavuta kubwo kongera kuvuganira n’Imana muri iyi ndirimbo.”

Paradise yaganiriye n’iyi zahabu yari isanzwe itwikirije amazi meza y’urubogogogo.

Avuga ku mvano y’iyi ndirimbo, Tessy yagize ati: “Ni ubutumwa nahawe n’Imana buhumuriza imitima y’abantu bacitse intege, nk’uko nabyakiriye mu mwaka wa 2022.”

Tessy nawe yatunguwe n’uburyo iyi ndirimbo ye yakunzwe.

Avuga kuri iyi ndirimbo ye ya mbere, yagize ati: “Natunguwe n’uburyo abantu bakiriye indirimbo ‘Nza’. Bayakiriye neza mu buryo ntari niteze. Nabonye feedback nziza; bamwe bati ‘iyi message niyanjye’, abandi bati ‘iyi ndirimbo irahura cyane n’ibihe ndimo gucamo’.”

Ubwo yabazwaga amaboko meza yaba arimo, yaba yarashibutsemo iyi ndirimbo (management), yagize ati: “Nta yandi maboko ndimo uretse amaboko y’Imana ni yo yadushoboje gukora biriya byose mwabonye.

Gusa yagiye ikorera mu bantu barimo inshuti ndetse n’itangazamakuru, bituma ubutumwa bukubiyemo bugera ku bantu benshi.”

Tessy ati: “Nyuma ya ‘Nza’ ndimo gutegura izindi ndirimbo nziza cyane zizomora benshi inguma. Ziribuza vuba cyane, uko Imana izajya idushoboza tuzagenda tubaha ibyo yateguye.”

Yitwa Rwema Tessy, akaba umuhanzi mushya muri Gospel. Avuga ko urugendo rwe rw’umuziki ari rurerure, dore ko yatangiye kuririmba akiri muto, aho yajyaga atera amakorasi muri korali y’ishuri ryo ku Cyumweru (Sunday School).

Benshi bahaye ikaze uyu muramyi w’umusirimu nk’uko amaso abibereka

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NZA" YA TESSY RWEMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.