× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kanombe: Byari ibyishimo kuri Ev. Appolinaire ubwo yakiraga umukunzi we Jenny U uvuye muri Amerika-AMAFOTO

Category: Love  »  February 2023 »  Nelson Mucyo

Kanombe: Byari ibyishimo kuri Ev. Appolinaire ubwo yakiraga umukunzi we Jenny U uvuye muri Amerika-AMAFOTO

Appolinaire Nshuti yaraye yakiriye umukunzi we Jenny ku kibuga cy’ Indege i Kanombo ubwo yavaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aherekejwe na bashiki be, inshuti n’abo basengana muri Living Word Church i Kanombe , umuvugabutumwa akaba n’umuramyi Appolinaire Nshuti yakiriye umukunzi we Jenny ku kibuga cy’ indege i Kanombe.

Umukunzi wa Appolinaire yaje mu Rwanda aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asanzwe atuye. Yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere aje kwitegura ubukwe bwabo buzaba ku itariki ya 4 Werurwe 2023.

Mu nkuru nyinshi zagarugse ku mubano wa Appolinaire na Jenny ni uko ari couple yari imaze igihe iri mu munyenga w’Urukundo ari narwo rubahuje kugeza ku kuba bashinga umuryango bakaba umugabo n’umugore.

Jenny U amaze igihe atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika we n’umuryango, mu gihe Ev. Appolinaire Nshuti we atuye i Kigali ari naho akorera imirimo ye ya buri munsi ndetse akaba abarizwa mu Itorero Living Word Kanombe riyobowe na Bishop Karemera Emmanuel.

Appolinaire nubwo yari amaze igihe yitegura kwakira umukunzi we Jenny U, yashimye Imana ikomeje kuba muri gahunda ze kandi ashimira abari kumuba hafi. Yagize ati "Ndashima Imana ikomeje kunyereka urukundo umunsi ku wundi ikaba mu byanjye no ku ruhande rwanjye."

Yakomeje agira ati "Nishimye kwakira Cherie wanjye kandi Imana yakoze kumugeza hano amahoro na Famille, ibindi tubiharire Imana".

Reba amafoto uko Appolinaire yakiriye umukunzi we Jenny ku kibuga cy’ Indege i Kanombe

Baritegura gukora ubukwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.