Abana babuze imiryango yabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, baravuga ko n’ubwo leta igerageza kubitaho bakeneye umuryango nyarwanda ubitaho by’umwihariko mu rugendo rwo gukira ibikomere bahuye nabyo.
Kuradusenge Kenia nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yisanze ari mu kigo cy’imfubyi yita Abakarikuta cyari St Famille, nta muntu wo mu muryango we azi.
Mu 1999 hari umuryango wemeye kumurera n’ubwo yaje kurushaho gukomereka bitewe n’uko ubuzima bwari bumeze.
Kuradusenge avuga ko ibibazo yari afite birimo kugenda bigabanuka kuko ubu yabonye ibyangombwa by’irangamimerere, aracuruza ndetse ari hafi no kubona icumbi byose yafashijwemo n’ubuyobozi.
N’ubwo bimeze bityo Kuradusenge aba yifuza kuzabona umuryango akomokamo. Ku rundi ruhande hari bamwe mu bana batarabona imiryango yabo ndetse bavuga ko bafite ibibazo by’aho kuba.
Amina utuye Mageragere mu karere ka Nyarugenge ni umwe mu babuze epfo na ruguru, uwamutoraguye ari uruhinja yaje kwitaba Imana afite imyaka 8, nyuma yaho yaciye mu buzima bushaririye byanatumye ku myaka 14 abyara imburagihe.
Byinshi mu bibazo Amina ahura nabyo abihuriyeho na Uwamahoro Monique uba Runda muri Kamonyi.
Urubyiruko rutazi inkomoko rurimo kugenda rwishyira hamwe kugira ngo rujye rufashanya no kugira ngo ibibazo byarwo bimenyekane. Kevin ni Perezida w’Umuryango Child of Rwanda uhuza urwo rubyiruko.
Source: RBA - Kwizera KWIZERA John Patrick & Benjamin Niyokwizerwa