Umunyamakuru Ally Soudy w’izina rikomeye mu Rwanda wanafashije impano nyinshi zirimo n’iza Gospel, amaze imyaka 20 akundana na Carine Umwiza bafitanye abana batatu. Inkuru y’urukundo rwabo iraryoshye cyane, akaba ariyo mpamvu nifuje ko wayikuramo isomo mu rukundo.
Ally Soudy na Umwiza Carine bamaze imyaka 11 bakoze ubukwe, ariko mbere y’uko bari barushinga bari bamaranye imyaka 9 bakundana, ibisobanuye ko uyu munsi wa none bari kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 bamaze bakundana.
Mu kwizihiza iyi mpurirane y’ibirori aho bamaze imyaka 20 bakundana n’imyaka 11 babana, Ally Soudy yanditse kuri Instagram ko umugore we ari ’Urukundo rw’ubuzima bwanjye’. Ati "Uyu munsi hashize imyaka 11 y’urushako ari umugore wanjye [Carine], nagukunze mu myaka 20 ishize kandi nzakomeza kugukunda n’indi myaka myinshi iri imbere, Rukundo rwanjye, Ally Carine Umwiza".
Tariki 19 Ugushyingo 2002 ni bwo batangiye urugendo rwo gukundana. Nyuma y’imyaka 9 bari mu munyenga w’urukundo bahise basezerana kubana akaramata mu birori byabaye tariki 19/11/2011 bahamya iri sezerano ryabo imbere y’amategeko y’Igihugu cy’u Rwanda.
Icyakora Ally Soudy n’umugore we Carine ntibageze imbere ya Padiri cyangwa Pasiteri ku bw’impamvu y’imyememere kuko umugabo ari umusilamu naho umugore akaba umukristo. Ntibyababujije kurwubaka ndetse rugakomera. Ubu bari kwizihiza imyaka 11 bamaze barushinze.
Mu bihe byashize ubwo Ally Soudy yavugaga ku mpamvu batasezeranye imbere y’Imana, yaragize ati: “Njye ndi umuyisilamu, umugore wanjye akaba umukristu, ntabwo duhuje idini ndetse n’imyemerere, gusa twese twemera Imana imwe. Buri wese yatsimbaraye ku idini ye".
"Dukundana ntitwahujwe n’idini ahubwo twahujwe n’urukundo kandi urukundo ni Imana kandi abahuje urukundo Imana irabasanga. Ababyeyi bacu nabo twasanze barabanye baba mu madini atandukanye kandi natwe ni gutyo twakuze. Ntiyagombaga kwishushanya ngo ahinduke abe umusilamu kandi ku mutima adahindutse kugira ngo gusa murongore.”
Impamvu inkuru y’urukundo rwa Ally Soudy na Ally Carine ikwiriye kutubera isomo twese by’umwihariko abo twakwita "abanyedini", ni uko hari benshi bakunze guhagarika ubukwe kubera badahuje imyemerere n’abakunzi babo kandi nyamara bari basanzwe bakundana cyane.
Ntabwo mvuze ngo wareka gusezerana imbere y’Imana, ahubwo numva twakuraho imipaka y’amadini niba usengera muri ADEPR ukaba ukundana n’umuntu usengera muri Angilikani, Kiliziya Gatolika, EPR n’ahandi, ntibikabe inzitizi ibabuza kurushinga igihe muri mwe nta n’umwe ushaka guhindura idini. Ni byiza ariko ko mubanza kubyumvikana, ntibizabashwanishe nyuma.
Akenshi abanga gusezerana kubera ko badahuje idini, babikora bibwira ko baramutse babanye, urukundo rwabo rutaramba kuko baba bumva rwazahoramo intonganya no kudahuza, ariko Ally Soudy na Carine ni abagabo bo guhamya ko kudahuza imyemerere bidakwiye kuba imbogamizi ku bakundana bya nyabyo bifuza kubana iteka.
Ally Soudy n’umugore we bamaranye imyaka 11 kuva bakoze ubukwe, iyi myaka ni myinshi cyane. Uretse no kuba ari myinshi, nta n’inkuru mbi mu mubano wabo zirimvikana mu itangazamakuru, ibintu bishimangira ko babanye neza rwose. Wibuke ko hari abashakana bahuje idini, nyuma y’umwaka umwe ukumva batse gatanya, ubwo se biba bigenze gute koko baba bahuje idini?.
Ibi birakwereka ko urukundo ntaho ruhuriye n’idini. Ally Soudy asobanura ko "urukundo ni Imana kandi abahuje urukundo Imana irabasanga". Ibi byumvikanisha ko kurambana kwe na Carine, ari Imana yabanye abo kuko yabisobanuye ko abahuje urukundo, Imana irabasanga.
Dukwiye kuzirikana ko nubwo tubarizwa mu madini atandukanye, Imana dusenga ni Imana, ariyo yaremye Ijuru n’Isi. Bibiliya ivuga ko Idini y’ukuri ari ifasha imfubyi n’abapfakazi. Yakobo 1:27 "Idini ritunganye kandi ritanduye imbere y’Imana Data wa twese ni iri: ni ugusūra impfubyi n’abapfakazi mu mibabaro yabo, no kwirinda kutanduzwa n’iby’isi".
Ally Carine Umwiza na Ally Soudy bamaze kwibaruka abana batatu mu myaka 11 bamaranye. Abana babo ni; Ally Waris Umwiza wavukiye mu Rwanda, Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye muri Amerika ndetse na Ally Soudy Jr baheruka kwibaruka. Ally Soudy n’umuryango we batuye muri Amerika, igihugu yerekejemo n’umugore we mu mwaka wa 2012.
Ubutumwa bwa Ally Soudy
Carine Umwiza wa Ally Soudy
Ally Soudy ni umunyamakuru uba muri Amerika