× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kenya: Umukobwa wa Perezida Ruto yasabye Pastor Benny Hinn kumusengera kugira ngo abone umugabo

Category: Love  »  February 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Kenya: Umukobwa wa Perezida Ruto yasabye Pastor Benny Hinn kumusengera kugira ngo abone umugabo

Kuri iki Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2024, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto witwa Charlene Ruto, mu gihe cyo gusenga yasabye uwari uhagarariye amasengesho kumusengera, kugira ngo azabone umugabo.

Ibi byateje impagarara mu baturage bo muri Kenya, bavuga ko uyu mukobwa yakoze uko ashoboye kose akabasebya, kuko bidakwiriye ko umukobwa w’Umukuru w’Igihugu ari we usaba gusengerwa ngo azabone umugabo.

Aya masengesho yabereye mu murwa mukuru wa Kenya Nairobi, yari yitabiriwe n’abakomeye bo muri iki gihugu barimo Perezida William Ruto n’umugore we Rachel Ruto, Visi Perezida wa Kenya Rigathi Gachagua n’umugore we Dorcas;

Pasiteri ukomeye cyane wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Benny Hinn ari na we wasengeye uyu mukobwa, ndetse n’abandi bakristo kandi bafite imyanya ikomeye mu butegetsi bwa Kenya bari bitabiriye aya materaniro.

Mu gihe cy’amasengesho nk’ibisanzwe, abantu batandukanye bahamagawe n’uyu muvugabutumwa wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, Benny Hinn, ngo baze imbere bavuge ibyifuzo byabo, bisabirwe umugisha ku Mana.

Amakuru dukesha BBC News avuga ko ababarirwa mu bihumbi bahagurutse bagasanga Benny Hinn imbere aho yigishirizaga, harimo n’umukobwa wa nyawe wa Perezida wa Kenya William Ruto.

Uyu mukobwa wa Perezida witwa Charlene Ruto akimara kugera imbere ya Benny Hinn, yasengewe nk’abandi bose, ariko umuvugabutumwa amubaza niba nta kindi kintu kihariye yifuza ko yasengerwa. Uyu mukobwa yahise amujya mu gutwi, aramwongorera.

Benny Hinn yahise akomeza gusenga agira ati: “Muhe umugabo uzuzuza umuhamagaro afite muri we, uzamubera ingabo mu bitugu. Mana, ohereza uwo umusore mu nzira ze, uzamufasha bikomeye, akamubera imbaraga.”

“Ntiyabibasha wenyine, Mana, agiye ku rugamba rukomeye rwo gutsinda roho ye, … akeneye umugabo vuba.”

Charlene Ruto, umukobwa wa Perezida wa Kenya William Ruto, yasengewe asabirwa umugabo na Benny Hinn wo muri USA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.