× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umukobwa muremure mu nkweto ndende: Ibifi binini birashinjwa kwima Collabo abaramyi bashya

Category: Artists  »  1 month ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Umukobwa muremure mu nkweto ndende: Ibifi binini birashinjwa kwima Collabo abaramyi bashya

Kugira ngo wumve neza ibyo mvuga, wambara écouteurs z’amatwi, ushaka urenzeho n’iz’amaso, werecyeza amaso ku mbuga nkoranyambaga, urasanga indirimbo za gospel nyinshi zihuriweho (collabo) ari izihuriweho hagati y’ibyamamare.

Kuba Israel Mbonyi yarahuriye na James & Daniella mu ndirimbo "Yongeye guca akanzu", ikarebwa n’abasaga miriyoni 5, ubanza ari nk’aka wa musaza wagize ati: "Ibisa birasabirana". Ningera ku bya Nkomezi na Gentil Misigaro bakoranye "Hembura Mwami", ibi byo ndabyita "Ha uguha". Reka mpinire ku ndirimbo "Izindi mbaraga" ya Aline Gahongayire ft. Niyo Bosco.

Bamwe bati: Ese kuki umuramyi w’icyamamare akorana indirimbo na mugenzi we wamamaye? Ese iyo akora wenyine, wibwira ko indirimbo itari gukundwa? Hari uwavuze ko "abafite bazongererwa", nyamara ku ruhande rwanjye mbifata nko kubona umukobwa muremure wambaye inkweto za talon ndende kuko bituma arushaho kuba muremure! Ubwo wasanga hari ugiye kumbaza ati: "Ese iriya nkweto uwayihera umukobwa mugufi akayiyambarira?" Twikomereze!

Iyo uganiriye n’abahanzi bashya ba Gospel, usanga benshi bahuriza ku kuba bifuza gukorana indirimbo n’ibyamamare, ndetse hakaba n’abavuga ko bagerageje gutera iyo ntambwe gusa inzozi zabo zikarangirira mu ngunguru.

Mushimiyimana Samuel uzwi ku izina rya Sammy ni umuhanzi usengera mu itorero rya ADEPR. Mu minsi ishize, ubwo yasohoraga indirimbo yise "Ntisaza" yahuriyemo na Mama Music, yashimiye uyu mubyeyi umuhora hafi mu rugendo rwe rwa muzika.

Gusa yagaragaje ko amaze igihe yifuza gukorana indirimbo n’abahanzi bafite amazina aremereye barimo nka Israel Mbonyi, Prosper Nkomezi, Bosco Nshuti, Papi Clever & Dorcas, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi mu rwego rwo kurushaho kwagura umuziki.

Abajijwe impamvu ataragera kuri izi ndoto yagize ati: "Akenshi iyo uganiriye n’umuntu, arakumva, ntagusubize ugacika intege." Amakuru Paradise ifite avuga ko uyu muramyi yigeze gukorana indirimbo na Serge Iyamuremye ariko ntiyabasha gusohoka bitewe n’uko uwatunganyije amajwi atayashyize mu rwego aba bombi bifuzaga, birangira idakorewe amashusho.

Aime Chris ni undi muramyi waganiriye na Paradise. Uyu muramyi wahoze muri secular music akaba aherutse gusohora indirimbo yise "Nagukoye umutima", yavuze ko gukorana indirimbo n’icyamamare muri Gospel bigutwara isukari nyinshi ugereranyije no muri secular.

Yagize ati: "Ubwo twari muri secular byari byoroshye guhurira ku meza y’ibiganiro n’amazina akomeye, wamusaba ko mukorana umushinga runaka akakumva, akaguha n’ibitekerezo."

Gusa yavuze ko yatunguwe n’uburyo abahanzi b’amazina aremereye muri Gospel yagerageje kuganira nabo, akabandikira bagasoma ubutumwa ntibamusubize, yanabahamagara kuri telefone bamara kumva igitekerezo cye bagaceceka.

Si abahanzi b’igitsina gabo gusa bavuga ko bagorwa no kubaka imikoranire n’abahanzi bakomeye. Sanze Eleda, uzwi mu ndirimbo "Irumva", ni umwe mu baramyi bafite ijwi ryiza akaba asengera mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi. Mu kiganiro twagiranye yatangaje ko ahora yifuza gukorana indirimbo n’ibyamamare, ariko akagorwa n’uko bigoye.

Umutesi Neema ni umwanditsi mwiza akaba umuramyi uzwiho ijwi ryiza ryumutse rizira amakaraza. Uyu muramyi uherutse gushyira hanze indirimbo "Sinzahava", avuga ko buri muramyi ahorana inzozi zo kuzakorana indirimbo n’icyamamare.

Yatanze urugero ati: "Ese utekereza ko gukorana indirimbo na Israel Mbonyi, Aime Uwimana, Aline Gahongayire, Richard Nic, Bosco Nshuti... hari uwo bitashimisha?" Gusa yavuze ko afite icyizere ko umunsi umwe azabigeraho.

Bamwe mu bahanzi bashya bavuga ko bagerageje kuvugisha ibyamamare bikabaca amafaranga y’umurengera, bakumva ari nka "cira birarura".

Umwe mu baramyi babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika utarashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko mu minsi ishize yagerageje kwegera icyamamare kibarizwa mu Rwanda ngo bakorane indirimbo.

Gusa avuga ko yaje kubivamo nyuma yo gusabwa kwishyura amadorali ibihumbi bitanu (5,000 USD), akishyura n’izindi depenses zihagaze andi 5,000 USD yose hamwe akaba amadorali miriyoni icumi. Yavuze ko ibi yabifashe nk’amananiza ahitamo kwituriza.

Mu mboni za Justin Belis, umunyamakuru w’intangarugero, abona hazamo amananiza.

Mu kiganiro na Paradise, Justin Belis yavuze ko buri muhanzi w’icyamamare akwiye kugira nibura umuhanzi umwe mushya afata ukuboko akamuzamura, ku buryo yazanahagarika kuririmba akajya yibuka ko hari uwo yafashije kuzamuka.

Yongeyeho ko igihe umuramyi agitangira, adakwiye gucibwa ibya mirenge ngo akorane indirimbo n’icyamamare. Justin ati: "Icyo umuhanzi w’icyamamare akwiye kurebaho ni intego z’umuhanzi n’imiterere y’umushinga, ariko hatabayeho amananiza."

Fidele Gatabazi yagize ati: "Ntabwo njye mbibona nk’amananiza." MC Fidele Gatabazi yagize ati: "Mu by’ukuri kubaka izina biragora. Nubwo Imana ari yo ishyigikira umuntu ngo azamuke, ariko akoresha imbaraga nyinshi ngo agere aho ageze. Ni ngombwa rero kubungabunga iyo ntambwe agezeho. Wugururiye buri wese ngo aze mukore collabo bishobora kugira icyo byangiza ku izina ryawe kubera impamvu nyinshi."

Fidele Gatabazi uzwi ku izina rya "Uwawe mu byawe", yagaragaje impamvu kuba icyamamare cyakwaka amafaranga kuri collabo bifite ishingiro. Ati: "Ufunguye imiryango ngo buri wese ukizamuka aze mukorane indirimbo igakorwa mu buryo buciriritse kubera ko adafite ubushobozi, byamanura cyane izina ryawe."

Abahanzi batoya banengwa kudategura ibintu kinyamwuga

Umwe mu bahanzi b’ibyamamare waganiriye na Paradise kuri iyi ngingo yavuze ko umuhanzi w’icyamamare akwiriye kwitonda mbere yo gukorana indirimbo n’umuhanzi mushya. Yatanze urugero rwa zimwe mu ndirimbo 2 yakoranye n’abahanzi bashya, bikarangira zidasohotse kubera ko batabashije kwishyura uwatunganyije amajwi.

Yagize ati: "Hari abahanzi 2 twakoranye indirimbo bakambeshya ko bishyuye amafaranga yose nk’uko twabyemeranyijwe, gusa nkatungurwa no guhamagarwa na producer anyishyuza."

Mu rwego rwo kurinda izina rye, uyu muramyi yavuze ko izi nshuro zombi yahisemo kwishyura ayo mafaranga, gusa akuramo ake karenge, yanga kugaragara mu mashusho kuko yibazaga uko bizagenda umunsi imodoka ye izaterwa amabuye azira ubunyamwuga buke bw’uwo bahuriye mu mushinga w’indirimbo.

Isomo ku bahanzi bagitangira umuziki

Nubwo usanga amakosa yose bayashyira ku byamamare, abahanzi bashya na bo si shyashya. Bamwe mu bahanzi bashya twaganiriye bamaze gusohora indirimbo 30, ziganjemo iz’amajwi ndetse n’amashusho adakoranywe ubunyamwuga. Usanga benshi bahurira ku gushyira hanze indirimbo nyinshi ariko bakibagirwa ku Ireme ry’indirimbo (quality).

Umwe mu bahanzi bashinjaga ibyamamare kutamuha collabo, waganiriye na Paradise, amaze gusohora indirimbo 30 mu gihe 3 ari zo zifite amashusho, na yo adakozwe kinyamwuga. Mu kiganiro yahaye Paradise yavuze ko indirimbo imwe y’amajwi ayikoresha amafaranga ibihumbi 30 mu gihe adashobora kurenza ibihumbi 80 (amajwi + amashusho).

Uyu muhanzi, uri mu bashinja Israel Mbonyi ubwirasi no kumwima collabo, yavuze ko kuva yavuka yatanze ikiganiro rimwe (kuri Radio Inkoramutima) mu mwaka wa 2018.

David Kega, urugero rwiza

Umuramyi David Kega ni ishusho y’umuramyi mwiza wateguye neza. David Kega ukunzwe mu ndirimbo "Sinakurekura" imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 3 kuri YouTube, ntibyamusabye indirimbo nyinshi ngo abe icyamamare.

Ku ndirimbo imwe gusa, David Kega yari amaze gufata bugwate imitima no kwamamara, bituma atangira gutumirwa hirya no hino mu bitaramo bitandukanye.

Mu kiganiro na Paradise, ubwo yatangiraga umuziki, yavuze ko yitaye cyane ku ndirimbo ya mbere, aho yahaye umwanya uhagije ubutumwa mu myandikire, yita cyane ku mitunganyirize y’amajwi n’amashusho ndetse na promotion. Yagiriye inama abahanzi bashya ati: "Aho gukora indirimbo 10 zitari nziza, wakora indirimbo 1 imeze neza, ikakubera umugisha."

Inama ku bahanzi bashya ni ugukora indirimbo nkeya nziza, ugateganya budget ya promotion, ugakorera muri studio nziza (amajwi n’amashusho), ukambara neza, ukifutoza neza, ugahanga udushya mu miririmbire, ukirinda kurya wenyine ahubwo ukiga gusangira agacupa k’abarokore n’abahanzi bagenzi bawe, abanyamakuru n’abandi babarizwa muri Gospel hagamijwe kubaka ubucuti burambye.

Mu mitegurire ya budget, ugashyiramo na promotion ndetse ukubaka imbuga nkoranyambaga, ukageza indirimbo usohoye ku mbuga zicuruza umuziki, ubundi ukayoboka inzira y’amasengesho. Niba ufite impano yo kuririmba neza atari ukwigana abandi, ibi nubikora byose gufatisha bikanga, uzavuge uti: "Wa musore wa Paradise arabeshya."

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Collaboration hagari y’abaririmbyi b’indirimbo zo kuvuga Imana ntiyakagoye kuko ni umurimo w’Imana tuba dukora niba Koko n’abandi ariko babyumva. Ariko bitewe nuko byabaye business, biragoye. Biragoye pe kd njye mbona byica cyane intego ya gospel muri rusange

Cyanditswe na: Chris Aimé   »   Kuwa 30/06/2025 05:55

Collaboration hagari y’abaririmbyi b’indirimbo zo kuvuga Imana ntiyakagoye kuko ni umurimo w’Imana tuba dukora niba Koko n’abandi ariko babyumva. Ariko bitewe nuko byabaye business, biragoye. Biragoye pe kd njye mbona byica cyane intego ya gospel muri rusange

Cyanditswe na: Chris Aimé   »   Kuwa 30/06/2025 05:55