Tracy Agasaro umuramyi akaba n’umwe mu bashyushyarugamba bagezweho mu Rwanda, ni we warobanuriwe kuzayobora "Niwe Healing Concert" igitaramo cy’amateka cya Richard Nic Ngendahayo.
Buri wese yibazaga uzakiyobora, bitewe n’uburemere bwacyo, gusa ubufindo bwa benshi bwagushaga ku mushyushyarugamba umenyereye ibi bintu dore ko nta mwana urwana intambara z’abakuru. Gusa birangiye Agasaro Tracy ari we uhawe kuyobora iki gitaramo gitegerejwe na benshi.
Twitege Iki ku ruhimbi!! Amateka Agasaro Tracy afitanye n’agatuti.
Mu butumwa buhinnye bisobanuye ibirori byiyongereye mu birori nyabirori ni nko guturitsa champagne mu bukwe bw’igikomangoma.
Uyu muramyi ufite ijwi riremereye kandi rirangurura azwiho kuba umuhanga mu kuyobora ibitaramo by’ibyamamare ubu burambe bukaba bushobora kuba mu byagendeweho. Iyo ari ku ruhimbi azwiho kutarambirana dore ko uretse kugira impano yo gusetsa abitabiriye ibirori, ari no mu bahanga mu kuririmba mu buryo bwa live.
Kwifashisha Tracy mu kuyobora ibirori bamwe babigereranya no kugira undi muhanzi w’umutumirwa wongera ibyishimo mu bindi.
Agasaro Tracy umushyushyarugamba ubirambyemo.
Uyu muramyi akenshi akunze gufatanya na Rene Patrick umugabo we kuyobora ibirori. Aba baramyi bombi bazwiho kuba bafite umubiri wuzuye (Imana yabateyeho umubiri) bayoboye bimwe mu bitaramo bikomeye birimo icya Joyous Celebration cyabaye kuwa 29 Ukuboza 2024.
Ku wa 29 Ukuboza 2023, René Patrick na Tracy bayoboye igitaramo cyitwa ‘Kainos’ gifatwa nk’icya mbere gikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi.
Aba bombi iyo bayoboranye ibirori bihunduka ibindi birori. I Burundi bahavuye benshi batabishaka. Bamwe bati: "Turaca ingando".
Tariki ya 5 Gicurasi 2023 Tracy Agasaro yayoboye igitaramo gikomeye Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album yise ’Wahozeho,’ na cyo cyabereye muri BK Arena. Ni igitaramo cyubakiye izina Chryso uherutse kuva mu buseribateri agasezerana kubana akaramata na Sharon Gatete.
Tracy A gasaro "Umwamikazi w’umushanana" ni we wayoboye "Wahozeho live concert".
Kuwa 25 Ugushyingo 2022, Tracy yayoboye igitaramo gikomeye cy’itsinda Hillsong London, cyabereye i Kigali muri BK Arena. Ni igitaramo cya kabiri iri tsinda ryari rikoreye mu Rwanda, aba baramyi bakaba barafatanyije na Aime Uwimana ndetse na Benjamin Dube.
Iyi couple ikunzwe na benshi izwiho kuryoshya ibirori.
Tracy Agasaro na Réne Patrick baheruka kuyobora igitaramo cya Bosco Nshuti, "Unconditional Love Live Concert - Season 2 "cyabaye kuwa 13 Nyakanga 2025 muri camp Kigali. Ni igitaramo cyanditse amateka aho cyavugishije cyane itangazamakuru ryo mu Rwanda kubera imitegurire yacyo yari iri ku rwego rwo hejuru.
Niwe Healing Concert. Amatike yatangiye kugurishwa.
Kuri ubu hasigaye iminsi mbarwa uyu muramyi akongera gutaramira imbonankubone abakunzi ba Gospel mu Rwanda. Tubibutse ko iki gitaramo kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025, kikaba cyarateguwe na Fill the Gap Ltd.
AD: "Wasanga utaragura tike y’igitaramo? Kutagurira tike umukunzi wawe ni ukwishyira mu kaga gakomeye, ushobora kwisanga watewe gapapu!"
Kuri ubu amakuru mashya kuri iki gitaramo ni uko amatike yatangiye kugurishwa binyuze ku rubuga www.ticqet.rw. Ibiciro byo kwinjira ni 30k (Platinum Ticket), 25k (Diamond Ticket), 20k (Golden Ticket), 15k (Endzone Ticket), 10k (Standard Lower Bowl) ndetse na 5k (Early Birds).
Tubibutse ko Iki gitaramo "Niwe Healing Concert" giteganyijwe kuwa 29/11/2025 mu nyubako ya BK Arena. Ni igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo, ufatwa nk’umuramyi w’ibihe byose mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.