Umuryango w’abanyeshuri b’Abangilikani mu Rwanda bakorera umurimo w’Imana muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye (RASA UR HUYE), wateguye igiterane cyo gushima Imana.
Iki giterane cyiswe "Shima concert" kizamara iminsi itatu ni ukuvuga kuva tariki ya 07/02/2025 kugeza tariki ya 09/02/2025. Ni igiterane cyateguwe hagendewe ku nsanganyamatsiko iboneka muri zaburi 150:2 hagira hati: "Muyishimire iby’imbaraga yakoze, Muyishime nk’uko bikwiriye gukomera kwayo kwinshi."
Amakorali akomeye arimo Disciples Choir, Holy Trinity Choir na Mass choir izaba igizwe na Rangurura UR Huye na Boaz choir iherutse guteguza indirimbo "Yesu arakiza" zizaba zambariye guhesha Imana icyubahiro mu ivugabutumwa mu ndirimbo.
Ni mu gihe abarimo Pastor Aniceth Niyomugabo uzwiho kugira ijambo ry’Imana muri we, Rt Rev Nshimyimana Christophe, Ven Rushayigi Odilo ndetse na Pastor Murenzi Nkusi Francis bazamanyagurira imitsima mu buryo bw’umwuka abazitabira iki giterane.
Abakoresha ikoranabuhanga bazabasha gukurikirana iki gitaramo kuri Rasaurhuye Tv.