Hari abantu usanga badaha agaciro ibikorwa by’ubukerarugendo ngo basobanukirwe n’ibyiza karemano Imana yaremye, nyamara ariko uko ni ukwirengagiza ko ubukerarugendo ari ishuri ryigisha byinshi bitazasibangana.
Iyo umuntu ahagaze ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, akitegereza izuba rirenga ku misozi yegamiye amazi, yumva umutima we uhagurukiwe n’ibyishimo no gutekereza ku Mana yaremye ibyo byose. U Rwanda rufite ubwiza bwihariye mu misozi yarwo, ibiyaga, n’amashyamba atoshye.
Ibi byose ni ubuhamya bugaragara ukuntu Imana yaremye isi mu bwenge no mu rukundo rwinshi. Bibiliya ivuga iti: “Ijuru rivuga icyubahiro cy’Imana, n’isanzure ryerekana umurimo w’intoki zayo” (Zaburi 19:2). Imana nayo ubwayo yishimiye ibyo yaremye "Imana ireba ibyo yaremye byose, n’uko byari byiza cyane. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa gatandatu" Itangiriro 1:31.
Ubukerarugendo nk’inzira yo kwishimira ibyo Imana yaremye
Abakerarugendo basura u Rwanda baturutse imihanda yose, bakajya gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Akagera, cyangwa Nyungwe. Iyo bagiye kureba ingagi, inyamaswa zo mu ishyamba, cyangwa se basura imisozi n’Ikiyaga cya Kivu, ntibataha batavuze amagambo yo gushima. "Uwiteka, erega imirimo yawe ni iy’uburyo bwinshi! Yose wayikoresheje ubwenge, Isi yuzuye ubutunzi bwawe". Zaburi 104:24.
Ubu buryo bwo kugenda no kwiyumvamo ubwiza bw’ibyaremwe si ukurambirwa, ahubwo ni ugufungura amaso ngo tubone akamaro k’ibyo Imana yaduhaye. Bibiliya irongera iti: “kuko ibitaboneka byayo ari byo bubasha bwayo buhoraho n’ubumana bwayo, bigaragara neza uhereye ku kuremwa kw’isi, bigaragazwa n’ibyo yaremye kugira ngo batagira icyo kwireguza". (Abaroma 1:20).
Iyo tumaze gusobanukirwa n’ubwiza bw’ibyaremwe, natwe duhamagarirwa kubibungabunga no kubibyaza umusaruro mu buryo burambye. Kugira isuku, kurengera ibidukikije, no guteza imbere ubukerarugendo burengera ibidukikije ni inshingano ya buri wese. Twagombye gufata ibyaremwe nk’icyubahiro cy’Imana, tugaharanira ko n’abadukomokaho bazabyishimira.
Nk’uko Bibiliya igaragaza ko yashyize Adam mu busitani bwayo, imusaba kuburinda no kubwitaho. Haragira hati: “Uwiteka Imana ijyana wa muntu, imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo, ayirinde". (Itangiriro 2:15), natwe duhamagariwe kwita ku byaremwe nk’umurage w’Imana.
Dore ahantu 10 nyaburanga mu Rwanda hateye amabengeza ushobora gutemberera, haba mu rwego rwo kuruhuka, kureba ibyiza Imana yaremye, cyangwa kwiga amateka n’umuco:
1. Pariki y’Igihugu y’Ibirunga (Volcanoes National Park) – Musanze
Hazwi cyane kubera ingagi zo mu misozi (mountain gorillas). Hari imisozi nka Karisimbi, Bisoke, Muhabura n’indi ushobora kuzamuka. Ni ahantu hadasanzwe ku bantu bashaka ubukerarugendo bujyanye n’ibidukikije.
2. Pariki y’Akagera (Akagera National Park) – Iburasirazuba
Ni yo pariki yonyine mu Rwanda ibamo inyamaswa nini nka intare, inzovu, inkura, imbogo, n’imbogo. Ibara ry’ikirere, ibiyaga byinshi n’imisozi iteye ubwuzu. Ushobora kujyayo muri safari cyangwa kuruhukira ku kiyaga.
3. Pariki ya Nyungwe (Nyungwe National Park) – Iburengerazuba
Ni ishyamba rirerire ritaracibwamo ryuzuyemo amoko menshi y’inyoni n’inyamaswa. Hari Canopy Walkway, ikiraro kimanikwa hejuru y’ibiti kigufasha kureba amashyamba hejuru.
4. Ikivu (Lake Kivu) – Rubavu, Karongi, Rutsiro, Rusizi
Ikivu ni ikiyaga kinini giteye ubwuzu, kiri hagati y’imisozi miremire n’imijyi isukuye. Uhasanga amahoteli, ubwato, no gutemberera ku birwa nka Napoleon Island na Amahoro Island.
5. Ibiyaga bya Twin Lakes: Burera na Ruhondo – Musanze-Burera
Ibi biyaga bihereye mu misozi miremire, bitanga isura y’ubwiza bw’ikirere buhebuje. Ushobora kuhatembera n’ubwato, cyangwa ukareba izuba rirenga hagati y’imisozi n’amazi.
6. Amashyuza ya Nyamyumba (Hot Springs) – Rubavu
Ni amazi ashyushye aturuka mu butaka, bemeza ko agira ubuzima bwiza ku mubiri. Ahantu hateye amahoro n’ituze, hameze nk’ahagenewe kwiruhura.
7. Urutare rwa Ndaba – Karongi
Rurimo umugezi ushashagirana uva mu rutare. Rujyanye n’amateka ya Ndaba. Ni ahantu hasigaye inkuru z’umuco, hakundwa n’abifuza ubwisanzure.
8. I Nyanza – Ingoro y’Umwami (King’s Palace Museum) – Nyanza, Amajyepfo
Aho usanga ingoro y’umwami w’u Rwanda (yubatswe neza), inka z’Inyambo, n’umuco w’Abanyarwanda. Ni ahantu ho kwiga amateka y’u Rwanda, no gukomeza gusigasira umuco.
09. Ishyamba rya Gishwati–Mukura National Park – Rutsiro – Ngororero
Ni ishyamba ry’inzitane ryashyizwe ku rutonde rw’ibidukikije bigomba kurindwa. Ririmo inyoni, inguge n’ubwiza bw’ikirere bwihariye. Ni ahantu hagenewe ba mukerarugendo bashaka ibyo kureba bitari bisanzwe.
10. Igicumbi cy’ububyutse mu Rwanda no mu Karere - Kayonza
Kuri EAR Gahini mu Karere ka Kayonza hazwi nko ku gicumbi cy’Ububyutse mu Rwanda no mu Karere, akaba ari amateka amaze imyaka arenga 100. Amakuru avuga ko ari ho ububyutse bwatangiriye mu 1936 ubwo abasegeraga kuri uyu musozi bamanukiwe n’Umwuka Wera, izo mbaraga zikwira Afrika y’Iburasirazuba.
Gahini kandi ibitse andi mateka mu iyobokamana arimo ‘Urukuta rw’Ibitangaza’, ’Inzu y’Ubumwe’, ‘Aho gutera igikumwe ushimangira ko utazava kuri Yesu’. Ibi biri mu byatumye ubuyobozi bwa EAR Gahini bufata umwanzuro wo gutunyanga aha hantu kugira ngo habe agace k’ubukerarugendo.
Urukuta rw’Ibitangaza rwagaragaye mu 2004, ubwo urukuta rw’inyubako ya Diyosezi ya Gahini rwiyasaga nta kirusagariye, bikaba byarahuriranye n’uko mu Itorero rya Gahini hari harimo ibibazo by’amacakubiri. Ni igitangaza gikomeye cyatangaje abatari bacye, na n’ubu.