× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ibitangaza byo muri Bibiliya biri kuba no mu gihe cyacu - Inyanja yasadutsemo kabiri muri Koreya y’Epfo

Category: Tourism  »  August 2025 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Ibitangaza byo muri Bibiliya biri kuba no mu gihe cyacu - Inyanja yasadutsemo kabiri muri Koreya y'Epfo

Muri Koreya y’Epfo habaho icyo bise “Igitangaza cya Jindo”, aho inyanja yahoo yigabanyamo kabiri, hakaboneka inzira ihuza ibirwa, bikaba kabiri mu mwaka

Buri mwaka inshuro ebyiri gusa, inyanja yo muri Koreya y’Epfo igaragaza igitangaza cyayo kidasanzwe, aho amazi y’inyanja yisubiza inyuma maze hagahishurwa umuhanda w’ubutaka uhuza ikirwa cya Jindo n’ibindi birwa bya Modo na Seodo.

Iki gitangaza kizwi nka “Jindo Miracle”, kibaho mu gihe cy’Impeshyi no mu gihe igihe cy’Icyi kiba cyegereje (spring na early summer), icyo gitangaza kikamara iminota hagati ya 40 na 60 gusa.

Icyo gihe kiba gihagije ku baturage ndetse n’abasura iki gihugu ngo bambuke ku maguru, bagende hagati mu nyanja nk’aho ari umuhanda usanzwe, mbere y’uko amazi agaruka.

Abagenzi n’abatuye muri Jindo bavuga ko ari bimwe mu bintu by’agaciro gakomeye byo kureba mu buzima, kuko bigaragara nk’uburyo kamere Imana yiremeye bwo kwerekana ububasha bwayo. Bamwe mu bahasura bahita babifata nk’igihamya cy’uko Imana ikomeye, abandi bakabifata nk’igikorwa cya siyansi kidasanzwe, ariko bose bahuriza ku kugaragaza ko ari igikorwa cy’amayobera kiboneka gake ku isi.

Ku mbuga nkoranyambaga, abantu benshi batangajwe n’iki gitangaza kibera muri Koreya y’Epfo. Hari abagaragaje ko ari ubuhamya bugaragaza ububasha bw’Imana, bavuga bati: “Imana iratangaje cyane” cyangwa “Imana ni yo ikomeye kurusha byose”.

Abandi bahuje iki gitangaza n’amateka ya Bibiliya, bavuga bati: “Ese aha si ho Mose yacishije Abisirayeli?”. Bahurije ku kintu kimwe, cy’uko Ibitangaza byo muri Bibiliya biri kuba no mu gihe cyacu.

Abakunda gusura ibice by’isi bavuga ko inzira ya Jindo iri mu bintu by’ingenzi buri muntu yifuza gushyira ku rutonde rw’ibyo yifuza gukora mbere yo gupfa (bucket list).

Jindo, Koreya y’Epfo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.