Muri Taybeh, umujyi wa nyuma usigaye ugizwe n’Abakirisitu mu Ntara ya Cisjordaniya (West Bank), haravugwa urujijo n’akababaro nyuma y’inkongi y’umuriro yatejwe hafi y’urusengero rwa kera.
Uru ni urusengero rwa Mutagatifu Georges n’irimbi riri hafi yarwo. Ibyo byabaye tariki 7 Nyakanga 2025, bikekwa ko byakozwe n’abimukira b’Abayahudi (Jewish settlers).
Abapadiri batatu b’urwo rusengero – Padiri Dawood Khoury, Padiri Jacques-Noble Abed na Padiri Bishara Fawaz – bashyize ahagaragara itangazo risaba iperereza “ryihuse kandi rinyuze mu mucyo”, bavuga ko ibi bikorwa byibasira umutekano w’abaturage n’agaciro k’ubutaka butagatifu.
Umujyi wa Bibiliya uri mu kaga
Taybeh ni wo mujyi wa nyuma ugizwe n’Abakirisitu gusa muri West Bank. Muri Bibiliya, uzwi nka Efurayimu, aho Yesu yahungiye mbere yo kubabazwa (Yohana 11:54). Abayobozi b’amatorero atatu – Kiriziya Gatolika ya Roma (Latin), Kiriziya Gatolika ya Melkite n’Abayoboke b’Itorero rya Gikirisitu rya Orthodox – bavuze ko ibikorwa birimo kubuza abahinzi guhinga, gutwika ahubatse insengero no kwangiza ibihingwa bigamije gusuzuguza abahatuye no kurimbura ubuzima bwabo bwo ku muco na roho.
Abaturage batabariye igihe
Mu itangazo ryabo, abapadiri bashimiye abaturage n’abashinzwe kuzimya umuriro bitabaye vuba, bituma inkongi itangiza byinshi. Bavuze ko mu burasirazuba bwa Taybeh – aho haturuka umusaruro mwinshi w’ubuhinzi – hakomeje kugirwa indiri y’abimukira bubaka ibikorwa bitemewe bihabwa uburinzi n’igisirikare cya Isirayeli.
Bemeza ko aho hantu hacumbikiye abagaba b’ibitero byibasira abahinzi, aho amatungo y’abimukira arisha mu mirima y’abaturage, yongera urugomo no kwangiza ibiti by’imyelayo, ibintu bibangamiye ubukungu bw’abahatuye.
Uburenganzira bw’Aba-Kirisitu b’i Taybeh burasatirirwa
Aba bihayimana bavuze ko bagomba guhagurukira guharanira imibereho y’abakirisitu ba Taybeh, kandi ko “guca bugufi no kwicecekera” bidakwiriye mu gihe “ubuzima, ubutaka n’urusengero birimo kwibasirwa.”
Bemeza ko urusengero rwa Mutagatifu Georges rumaze imyaka irenga 1,500, ari kimwe mu bigaragaza umurage w’ukwemera kwa gikirisitu muri ako gace.
Ibikorwa byifuzwa n’abayobozi b’amadini
1. Iperereza mpuzamahanga ku nkongi no ku bitero byibasira ubuhinzi n’ahera hatagatifu.
2. Gushyiraho igitutu cya dipolomasi ku bashinzwe umutekano kugira ngo bahagarike ibikorwa by’abimukira.
3. Gusura ako gace ku rwego mpuzamahanga n’itsinda ry’amadini, hagamijwe gutanga raporo y’ibyabaye.
4. Gutanga ubufasha mu buryo bw’amategeko no mu mishinga y’ubukungu, mu rwego rwo kongerera abaturage imbaraga no gukomeza kubarinda kwimurwa ku butaka bwabo.
Impungenge ku mahoro mu Burasirazuba bwo hagati
Luke Moon, Umuyobozi Mukuru wa The Philos Project, yavuze ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza ingorane zikomeye ziri hagati y’Abayahudi n’Abanyapalestine, ariko asaba ko impande zombi zagira inshingano zo kwamagana urugomo, aho kureba uruhande rumwe gusa.
Nubwo Isirayeli iherutse gutangaza ifatwa ry’abakekwaho gutera inkongi zikaze hafi ya Yerusalemu muri Gicurasi, imbuga nkoranyambaga nyinshi za Palestine zagiye zitangaza amagambo akangurira gutwika imitungo y’Abayahudi. Abayobozi ba Hamas bamaganye ko baba babigizemo uruhare, ariko ntibahakanye ko ari uburyo bushobora gukoreshwa mu ntambara.
Ubutumwa bwo kwihangana n’icyizere
Mu butumwa bwabo, aba padiri batangaje amagambo yuzuye icyizere:
“Ubutaka Butagatifu ntibuzabaho nta baturage babwo kavukire. Gukura abahinzi ku butaka bwabo, gutera ubwoba amatorero yabo no kubasonga mu mibereho yabo, ni igikomere gikomeye ku mutima w’iyi si.”
Basoje bavuga ko nubwo bakomeje guhura n’ibigeragezo, bemera ko “ukuri n’ubutabera bizatsinda.”
Taybeh, umutima w’ubukirisitu muri West Bank, uratabaza. Abakirisitu b’isi hose barasabwa kugira icyo bavuga n’icyo bakora.
Ibisigazwa by’urusengero rwa Mutagatifu Georges biri mu mujyi wa Taybeh, umujyi w’Abakirisitu uherereye mu Ntara ya Cisjordaniya (West Bank). | Wikimedia Commons/RaedHajj