Mu mitima y’abantu benshi, Liechtenstein ni kimwe mu bihugu bitangaje ku mugabane w’Uburayi, bitewe n’uko nta kibuga cy’indege bagira, kikaba gifite abapolisi 100 gusa n’imfungwa 7 zonyine
Iki gihugu cya Liechtenstein gifite ubuso buto cyane, hafi kilometero kare 160, ariko gifite byinshi byihariye mu bijyanye n’umutekano, imiyoborere, ubutunzi ndetse n’iyobokamana. Giherereye mu mutima w’u Burayi, hagati ya Austria na Switzerland, igihugu gito cyane mu buso (160 km²) n’abaturage bagera ku bihumbi 40 gusa.
Mu buryo butangaje, nta kibuga cy’indege gifite, abapolisi ni bake cyane, kandi imfungwa zirabarirwa mu murongo ntarengwa w’abantu 7 gusa. Uyu munsi, tugiye kwinjira mu busobanuro bwimbitse kuri ibyo, tureba uko no mu iyobokamana bahagaze, n’uruhare rigira mu kongera imibanire myiza y’abagituye.
Nubwo amafilimi y’amamaza avuga ku kugira “abapolisi 100 gusa” n’imfungwa 7 gusa mu gihugu, ubushakashatsi bugaragaza imibare yasobanuye neza: Abakozi ba National Police (Police y’Igihugu si abapolisi gusa) bagera ku 127, barimo abapolisi, abakozi b’inyongera n’abashinzwe imicungire y’ibikorwa by’umutekano, by’umwihariko 85 b’abapolisi n’abakozi 22.8 bacunga umutekano, mu mwaka wa 2023.
Ku bijyanye n’imfungwa, imibare yerekana ko mu 2020, abakurikiranywe by’agateganyo (pre-trial/remand) bari hagati ya 7 na 11, ikaba ihindagurika bitewe n’igihe n’umwaka. Ibi byerekana ko umutekano wubakirwa ku mibanire myiza mu baturage.
Liechtenstein nta kibuga cy’indege gifite, kandi abashaka kugera mu gihugu bahitamo kugenda hakoreshejwe ikirere cya hafi, nko muri Zurich, St. Gallen-Altenrhein (mu Busuwisi) cyangwa Friedrichshafen (mu Budage), bakagenda biciye ku nzira z’imodoka cyangwa gari ya moshi.
N’ubwo ingano y’igihugu ari nto nta kibuga, kiri mu bihugu bikize ku mugabane w’Uburayi, kikaba kidafite imyenda (debt-free). Aba abaturage bashyira imbere imibereho myiza, ubukungu bukize ku mabanki yisumbuye, urwego rw’amasoko n’ishoramari.
Mu 2020, 79.5 % by’abaturage bari mu madini ya gikirisitu, harimo 69.6 % by’Abagatolika, 8.1 % bavuga ko ari Abaprotestanti, abandi bagize 6 % ni Abayisilamu, 9.6 % ntibemera Imana
Kiliziya Gatolika yemewe mu itegeko nshinga nk’idini rikuru risangwamo uburenganzira bwuzuye, ariko igihugu kiri kugerageza kugabanya uruhare rw’imyemerere mu mategeko y’igihugu.
Mbere ya 1997, Abarokore bagombaga kuba muri diocese ya Chur (Switzerland), ariko ubu hari Archdiocese ya Vaduz yihariye.
Mu mashuri ya leta, amasomo y’idini (Kiliziya Gatolika cyangwa Protestantism) ni ay’ingenzi kandi biba ari itegeko.
Hari ubwisanzure bw’idini, aho amatorero atandukanye ashobora gukoresha insengero z’andi madini mu kubwiriza, nubwo bikigoranye ku idini ya Islam. Urugero ni uko nta misigiti (mosque) ihari, ahubwo hakoreshwa icyumba cy’amasengesho cya Turkish Association
Ku bijyanye n’iyobokamana, amategeko arengera amadini yose kandi habaho ibihano mu kwigisha ivangura rishingiye ku idini.
Liechtenstein ni igihugu gitangaje kandi cyihariye: nta kibuga cy’indege, abapolisi ni bake, imfungwa nkeya, kirangwa n’umutekano, ubusabane n’imibereho myiza ituruka ku kwizerana n’iyubahirizwa ry’uburenganzira.
Mu iyobokamana, Kiliziya Gatolika ikora nk’idini rya Leta.
Mu gihe isi yuzuyemo intambara, ubujura n’ubwicanyi, kubona igihugu kidafite gereza zuzuye, gifite abashinzwe umutekano bake ariko kikaba gitekanye, bitwibutsa isezerano ry’Imana rivuga ko “Abakiranutsi bazaragwa isi, bakazayituraho iteka ryose mu mahoro.” (Zaburi 37:29).
Iyi nkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye birimo Cadena SER, The Times of India, The Sun n’ibindi.
Iki gihugu cya Liechtenstein giherereye mu mutima w’u Burayi, hagati ya Austria na Switzerland, igihugu gito cyane mu buso (160 km²) n’abaturage bagera ku bihumbi 40 gusa.