× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amateka y’urutare rwa Kamegeri n’isomo abantu bose barwigiraho by’umwihariko abakristo

Category: Tourism  »  August 2023 »  Grace Ishimwe

Amateka y'urutare rwa Kamegeri n'isomo abantu bose barwigiraho by'umwihariko abakristo

Inkuru ivugwa mu mateka y’u Rwanda ishingiye kuri rimwe mu mabuye manini (urutare) yamenyekanye mu Rwanda ariko kandi bamwe mu batazi neza iyo nkuru biganjemo urubyiruko babivanga bakaruvugaho amateka atari yo.

Urubyiruko rutazi amateka y’uru rutare, bayavanga n’inkuru y’umugabo uvugwa ko yaryamanye n’umwamikazi ngo wahise atangira gusaba umwami kujya amufata neza nk’uko uwo mugabo abigenza. Abashaka kuryoshya iyo nkuru, basubiramo umwamikazi bati “titiza”.

Bivugwa ko uwo mutwa yatitizwaga n’ubwoba bwo kurira uburiri bw’umwami ariko uko gutitira bikundwa n’umwamikazi atangira kubibwira umugabo we kugeza amenye imvano umwami ajya kubaza wa mugabo uko yabigenje.

Umunyamakuru wa Paradise.rw yusuye urutare rwa Kamegeri, ruherereye mu ntara yAmajyepfo, Akarere ka Ruhango, umurenge wa Ruhango munsi y’umuhanda hagati y’umujyi wa Ruhango n’ahahoze komine Kigoma.

Uru rutare rwitiriwe umugabo witwaga Kamegeri, akaba yararuboneyeho akaga yashakaga kugushamo abandi, bihita biba aka ya mvugo y’umugani nyarwanda bagira bati: "Urucira mukaso rugatwara nyoko". Hari ibitabo bimwe bigaruka kuri aya mateka, aho usanga bamwita "Kagemeri" ariko izina nyaryo ni Kamegeri.

Kamegeri uyu yari umutware ku ngoma y’Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ahagana mu mwaka w’1672. Kamegeri yitiriwe uru rutare, nyuma y’uko barumutwikiyeho, ibyo bikaba byarabayeho ku itegeko ry’umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, ibi akaba yarabyifuje nyuma y’aho Kamegeri yari yabwiye umwami ko abazajya bagira nabi bazajya barujugunywaho rumaze gucanirwa.

Uyu mwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yari azwiho ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami no kwanga akarengane. Ibyo byatumye bamuhimba igisingizo bamwita ’Rugabishabirenge’ kuko yatangaga atitangiye itama. Yari azwiho kandi kuba umucamanza utabera kandi wangaga ko hatangwa ibihano bidakwiye umuntu.

Umunsi umwe, Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura, yabajije abatware be igihano gisumba ibindi bumva umuntu mubi cyane mu gihugu yajya ahabwa, buri wese muri abo batware agenda avuga icye. Umwami yumvise hari abatware bifuriza rubanda ibihano birimo ubugome, maze asanze bikabije buri wese amuhanisha icyo yagiye avuga.

Umutware witwaga Kamegeri, we yari yavuze ko igihano cyiza ari ugusambura inzu ziri hafi aho, bagacaniriza urutare iyo sakamburiro kugeza aho urutare rutukura, noneho umuntu w’umugome bakarumushyiraho agashirira.

Umwami nyuma yo gutekereza kuri icyo gihano, yasanze nta muntu mubi (w’umugome) kurusha Kamegeri. Nuko aca iteka ko uwo Kamegeri bamuhanisha icyo gihano kibi yahimbiye abandi, noneho baramuboha bamujugunya ari muzima ku rutare bacaniriye rwatukuye nk’uko yabyifurizaga abandi.

Burya koko ngo umwami ntiyica, hica abamuhuza na rubanda kandi nabo ari rubanda! Mu buzima busanzwe, hari ubwo abantu usanga bifuriza abandi ibibi nk’uko Kamegeri yabikoze, ibyo bikaba byabatera kugambanira abandi, kubateranya ku bayobozi cyangwa abandi babakuriye, bakifuza ko ikibi cyaba ku bandi. Ibi ariko abateye batyo bakwiye kubyitondera, bakamenya ko hari ubwo ikibi wifuriza abandi nawe gishobora kukugeraho.

Ku bemera Imana, kwifuriza abandi ibibi bikuzanira umuvumo ariko kwifuza ko na mugenzi wawe yagira umugisha akagira amahoro n’iterambere, ibyo ubwabyo ni byiza kuri wowe kuko bikuzanira imigisha. Ntabwo kugirira ishyari umuntu ku bw’umugisha afite bizatuma umugisha we uba uwawe, ahubwo bishobora kuzakwambura n’umugisha wowe wari wisanganiwe.

Urutare rwa Kamegeri ni urutare rusurwa n’abatari bake bavuye mu gihugu no hanze yacyo
nka Uganda, Tanzaniya, Burundi nahandi kwisi kubera amateka yarwo.

Hari isomo twakura ku rutare rwa Kamegeri nyuma yo gusobanurirwa amateka yarwo. Kuba yararwitiriwe amaze gusaba ko hajyaho igihano gikakaye bikarangira umwami akimuhitiyemo, dukwiye kujya twifuriza bagenzi bacu ineza. Ibyo wifuza ko bikubaho abe ari byo wifuriza abandi.

Nk’abakristo by’umwihariko ni twe dukwiye kuba aba mbere mu gutera iyi ntambwe. Luka 11:4 "Utubabarire ibyaha byacu, kuko natwe ubwacu tubabarira abatugiriye nabi bose. Kandi ntutureke ngo tugwe mu byadushuka". Iri ni ryo sengesho dukwiriye gusenga nk’uko Yesu yabyigishije abigishwa be.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.