× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni inkuru mpamo: Zahabu y’Uwiteka yahembuye abakunzi ba Gospel mu ndirimbo "Ongera wivuge Mana"

Category: Artists  »  2 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni inkuru mpamo: Zahabu y'Uwiteka yahembuye abakunzi ba Gospel mu ndirimbo "Ongera wivuge Mana"

Umuramyi Aline Uwera uzwi nka Zahabu y’Uwiteka yongeye guhembura abakunzi be mu ndirimbo "Ongera wivuge Mana" imwe mu ndirimbo zibyinitse neza.

Aganira na Paradise, Zahabu y’Uwiteka yavuze ko iyi ndirimbo yaje mu buryo bw’isengesho ikaba n’inkuru mpamo dore ko yashibutse mu burwayi bukomeye bw’umwe mu bantu be ba hafi. Ati: "Nari mfite umuntu wari urwaye umugongo kandi mbona arembye hanyuma Imana iramusura imwuzuza Mwuka Wera ahita akira".

Yavuze ko nyuma y’uko uwo muntu akize ubu burwayi, hasigaye kwibaza ngo "Ese umugati wo urava he ?’’ Muri uko kwibaza iki kibazo niho iyi ndirimbo yamanutse mu isengesho akaba yarabwiraga Imana ati "Twarakubonye bwa mbere, waritamuruye ukiza uriya murwayi nk’uko n’igihe cya Elia witamuruye umanuka mu muriro utwika igitambo bituma abahanuzi ba Baali baneshwa". Muri iri sengesho yabwiraga Imana ngo ihe uburyo bw’imibereho uyu muntu wari umaze gukira uburwayi bukomeye bw’Umugongo.

Muri iyi ndirimbo Aline Uwera agira ati: "Kuguhamagara ntibisaba kwikebagura, tukiguhamagara uratwitaba, Uwera ukiranuka ni ryo zina ryawe ongera wivuge turusheho kukwizera. Ongera wivuge ko uri Imana ongera wivuge bitume turushaho kukwizera ongera wiyerekane data bitumen turushaho kukwizera."

Aline Uwera ni Umwe mu bahanzi bazanye impinduka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muramyi asohoye indirimbo ya Kabiri mu gihe cya vuba cyane dore ko hari hashize ibyumweru 2 gusa asohoye indirimbo ye ya mbere yise "Wicogora".

Aline Uwera abarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu Ntara y’Iburasirazuba, akaba asengera muri ADEPR Nyamata. Si mushya mu muziki kuko yaririmbye mu makorali arimo Faradja Choir ya ADEPR Kimihurura. Ubu amaze gukora indirimbo ebyiri: "Wicogora" na "Ongera wivuge Mana".

Aline Uwera yashyize hanze indirimbo ya kabiri yise "Ongera wivuge Mana"

Ryoherwa n’indirimbo nshya ’’Ongera Wivuge Mana" ya Zahabu y’Uwiteka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.