× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni indobanure! Mutagoma impanga ya Josh na Chryso yatanze ituro mu ndirimbo nshya "Iryo Jwi"

Category: Artists  »  August 2025 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni indobanure! Mutagoma impanga ya Josh na Chryso yatanze ituro mu ndirimbo nshya "Iryo Jwi"

"Ndemerewe mu mutima nasaga n’uzenguruka nshaka ibisubizo n’ubundi nkisanga aho nari mpagaze. Ngizengo nsenge, mbura aho mpera ariko Mwami wange urondora imitima. Wamenye byose byari binzinduye mu ijwi rituje uti ’humura’". Banyarwanda nimuhaguruke duhe ikaze umuramyi Mutagoma [Noel Mutagoma].

Ni ibuye rishashagiranye ribonwa n’umugenzi, kuribona ntibisaba kuba uri hafi yaryo.
Kumva umuhanzi uzagira ejo heza mu muziki ntibisaba gutegereza album yose; hari ubwo indirimbo imwe ihagije igahagurutsa imbaga bitewe n’umwihariko w’umuririmbyi.

Uko ni ko Mutagoma winjiye mu muziki mu kiragano kimwe na Josh Ishimwe, yatangiye kugaragaza ko mu gihe kitari kirekire azaba ari mu bahanzi bazatanga akazi gakomeye ku bashinzwe gutegura ibitaramo binini.

Kubimenya ni iby’agaciro gakomeye. Bimwe mu bimenyetso bitaziguye bigaragaza ko uyu muramyi Uwiteka yahaye umugisha urugendo rwe rwa muzika, harimo uburyo akoresha ubuhanga bwihariye mu myandikire y’indirimbo ze.

Abasesenguzi benshi mu muziki bamaze kubona ko indirimbo ze zifite umwimerere utari usanzwe, kandi ibyo si ubufindo cyangwa impanuka, ahubwo ni umusaruro w’impano n’umurava.

Uwo Uwiteka aha ntamuhereza imineke ngo amwime umutobe:

Mu ndirimbo enye amaze gushyira hanze – Umusaraba nk’ikimenyetso, Iziyerekana, Haratsinda intwarane, ndetse na Iryo jwi – humvikanamo ubuhanga buhanitse n’imiririmbire usukuye. Ijwi rye riryoheye amatwi, rihoramo urwunyunyu rushobora gutuma wibagirwa n’amashusho meza arimo, asa n’ayakorewe ku mubumbe wa Mars.

Ni ngombwa kandi kugaruka ku bwitonzi no ku cyerekezo uyu muramyi afite. Mu ndirimbo "Iryo jwi", agaragaza ubunararibonye n’ubushobozi bwo kuyobora, kuko uburyo aririmbana n’ikipe ye bwerekana ko ari umuyobozi w’umuziki ushoboye kandi witoje bihagije. Ibi bituma indirimbo iba injyaruwa, yumvikanamo ihuriro ry’amajwi n’injyana bikora ku mutima.

Ntitwakwirengagiza amashusho y’indirimbo ze, akorwa mu buryo bunogeye ijisho, agaragaza umuhanzi wemeye gushora, akerekana icyizere ko afite intego yo kuzagororerwa urugendo rwe.

Yinjiranye na Josh Ishimwe na Chryso Ndasingwa: Icyo kwitega ku bakunzi ba Gospel

Mutagoma ni Impanga ya Josh Ishimwe na Chrsyo Ndasingwa mu muziki dore ko bose batangiye umuziki mu gihe cya COVID-19. Josh Ishimwe yazanye umwihariko w’injyana ya Gakondo muri Gospel yasamiwe hejuru bitewe n’uburyo asubiramo indirimbo ziririmbwa mu madini atandukanye mu njyana ya Gakondo. Ibi byatumye umuziki we utagira umupaka.

Mu bihe cya Covid-19 kandi ni bwo umuziki wa Gospel wungutse umuramyi Chryso Ndasingwa, umusore waranzwe no gukora cyane dore ko hari abatebyaga bakavuga ko ari musaza wa Tonzi kubera umwihariko wabo wo gushyira hanze indirimbo nyinshi aho buri cyumweru wagombaga kwitega igihangano cyengetse buri umwe yakoze.

Chryso Ndasingwa yaje gukomeza gukora cyane, bigera aho isi yose imukurira ingofero ubwo tariki 05/05/2024 yuzuzaga BK Arena, akaba umuhanzi wa kabiri mu Rwanda wanditse ayo mateka nyuma ya Israel Mbonyi. Ubu izina rye rizwi n’iyonka kubera impano ye, ubuhanga bwe ukongeraho no gukora cyane.

Mutagoma, impanga ya Chryso Ndasingwa na Josh Ishimwe, igihe cye cyageze!

Kuri Mutagoma bisa nk’ibyisobanuye amazi yitandukanya n’ahumutse haboneka isanzure. Ku bw’imbabazi n’ubuntu yagiriwe n’Imana yahawe umukino wihariye mu muziki wa Gospel.

Mutagoma uvuga ko nakorana indirimbo na Meddy aziruhutsa, yatangiye neza umuziki muri za 2020, yakiranwa indabo, ariko abakunzi be baza kumubura, dore ko yari amaze imyaka 3 yaramanitse inanga. Nyuma yo gukora ubukwe mu 2022 yahise afata akaruhuko gato.

Ntabwo ari umwanzuro mubi yafashe kuko umunyarwanda yabivuze neza ko “Ujya gusimbuka kure abanza agasubira inyuma", bityo umuhanzi nawe ashobora guceceka igihe runaka nyuma akazana umuvuduko udasanzwe nk’uko Mutagoma yabikoze.

Ibihamya by’uko uyu muhanzi atari agafu k’imvugwarimwe ni uko impanga ze zageze mu bushorishori kubera guhozaho. Indi mpamvu ni uko indirimbo ze zengetse rwose dore ko iyo yaherukaga gukora "Haratsinda Intwarane" imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 55.

Indirimbo ze zandikanye ubuhanga, imihimbire ye ntabwo ishingiye ku idini, ahubwo ubutumwa atanga bwahindurira ubuzima umuntu wese wahawe umwuka wo gutandukanya icyiza n’ikibi nk’uko na Paradise yahawe ingabire yo kwandika mu buryo bwihariye.

No mu miririmbire afite ijwi ry’umwihariko rigororotse neza dore ko ibyo gushishura amajwi y’i Nyamirambo yabiteye umugongo akabiharira ba nyirabyo.

Icyitezwe kuri we ni ukumurika impano ye igasesekara mu Rwanda rwa Gasabo akamurikira amahanga nka ya Nyenyeri yavuye Iburasirazuba ikamurikira abanyabwenge ikabageza i Beterehemu aho Kristo yavukiye.

Mutagoma asengera muri Christian Worship Center Kanombe, indirimbo ye ya mbere yasohotse mu mwaka wa 2022 mu gihe cya COVID 19.

Ni umugabo w’imyaka 29 y’amavuko dore ko yavutse kuri Noheri mu 1996, avukira mu karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, usibye ko yakuriye mu karere ka Kayonza ari na ho yigiye amashuri abanza n’ay’isumbuye.

Mu cyiciro cya 2 cya kaminuza yize ibijyanye na ’Marketing’, nyuma yaho akora ’Short courses’ [amasomo y’igihe gito] ku bijyanye n’ubuvuzi bw’abarwayi b’amaso (Ophtalmology) mu ishami ry’abarwayi bakenera serivisi z’indorerwamo (Optical dispensing).

Magingo aya ni na byo akoramo muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yashingiye umugore we buzinesi yise "Reign Optical" icuruza indorerwamo z’amaso zemewe na muganga n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), bakaba bakorera muri MIC mu Mujyi wa Kigali.

Mutagoma wakoze ubukwe muri 2023 hamwe n’inshuti ye magara Mignonne bari bamaze imyaka itari micye bakundana, yavuze ko hari byinshi yungukiye mu rushako amazemo imyaka ibiri.

Ati: "Icya mbere nungukiye mu rushako, ni ugukura mu buryo bw’umwuka, n’iyo nshatse kubyibagirwa, [umugore wanjye] aba ari bugufi kunyibutsa icyo nagakwiye kuba nkora."

Mutagoma, umunyempano idashidikanwaho mu muziki wa Gospel

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "IRYO JWI" YA MUTAGOMA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.