Dukwiye kwibaza ibi bibazo kugira ngo dusobanukirwe neza. Byagenze bite ngo umukobwa w’isugi abyare? Kuki Imana yahisemo umukobwa w’isugi? Ese Mariya yakomeje kuba isugi Twagombye kubona ko Mariya ari umuntu umeze ute?
Bibiliya ivuga ko Mariya ari we wahawe inshingano ihebuje yo kubyara Yesu kandi akaba yaramubyaye akiri isugi. Bibiliya yari yarabihanuye binyuze ku muhanuzi Yesaya, kandi ubwo buhanuzi bwasohoye. Yesaya yari yarahanuye uko Mesiya yari kuzavuka. Yagize ati: “Dore umukobwa azatwita abyare umuhungu” (Yesaya 7:14)
Byagenze bite ngo umukobwa w’isugi abyare?
Mariya yatwise binyuze ku mbaraga z’Umwuka Wera (Matayo 1:18). Umumarayika yabwiye Mariya ati: “Umwuka Wera uzakuzaho, kandi imbaraga z’Isumbabyose zizagutwikira. Iyo ni na yo mpamvu umwana uzavuka azitwa uwera, Umwana w’Imana” (Luka 1:35). Imana yakoze igitangaza yimurira ubuzima bw’umwana we mu nda ya Mariya, ituma atwita.
Kuki Imana yahisemo umukobwa w’isugi?
Imana yahisemo umukobwa w’isugi kugira ngo Yesu avukane umubiri utunganye bityo azakize abantu icyaha n’urupfu (Yohana 3:16; Abaheburayo 10:5). Imana yimuriye ubuzima bwa Yesu mu nda ya Mariya. Hanyuma umwuka wera warinze Yesu igihe yari akiri mu nda ya Mariya kugira ngo hatagira ukudatungana uko ari ko kose kumugeraho.—Luka 1:35.
Ubwo rero Yesu yavutse atunganye, kimwe n’uko Adamu yari ameze mbere y’uko akora icyaha. Bibiliya ivuga ko Yesu “nta cyaha yigeze akora” (1 Petero 2:22). Kubera ko Yesu yari atunganye yatanze inshungu kugira ngo akize abantu icyaha n’urupfu.—1 Abakorinto 15:21, 22; 1 Timoteyo 2:5, 6
Ese Mariya yakomeje kuba isugi?
Nta hantu Bibiliya ivuga ko Mariya yakomeje kuba isugi. Ahubwo ivuga ko Mariya yaje kubyara abandi bana. Matayo 12:46; Mariko 6:3; Luka 2:7; Yohana 7:5
Twagombye kubona ko Mariya ari umuntu umeze ute?
Mariya yadusigiye urugero rwo kwizera, kumvira, kwicisha bugufi hamwe no gukunda lmana by’ukuri. Ari mu bagore bizerwa babayeho dukwiriye kwigana.Abaheburayo 6:12
Nubwo Mariya yahawe inshingano yihariye yo kubyara Yesu, Bibiliya nta bwo yigisha ko tugomba kumusenga cyangwa kumuha icyubahiro kidasanzwe. Yesu na we ntiyigeze aha nyina icyubahiro kidasanzwe cyangwa ngo asabe abigishwa be kubikora.
Ahubwo uretse mu nkuru zo mu mavanjiri no mu gitabo k’Ibyakozwe n’Intumwa, nta handi hantu Mariya yigeze yongera kuvugwa mu bindi bitabo 22 bikunze kwitwa Isezerano Rishya.—Ibyakozwe 1:14
Muri Bibiliya nta hantu na hamwe hagaragaza ko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bigeze basenga Mariya cyangwa ngo bamuhe icyubahiro kidasanzwe. Ahubwo Bibiliya yigisha ko Abakristo bagomba gusenga Imana yonyine.—Matayo 4:10.