Grace Room Ministries yateguye igiterane cyihariye cyo gusenga no kwiyiriza ubusa cyiswe ISHAHA YAGEZE, Phase 3, kiraba kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Mata 2025, guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (5:00 PM), muri Good Shepherd Church i Nyarutarama, hagati ya Gorillas Hotel na MTN Center.
Iki giterane kirayoborwa na Pastor Julienne K. Kabanda, umwe mu bakozi b’Imana bakunzwe kubera inyigisho zigarura imitima kuri Kristo. Kiraba cyihariye mu gusenga byimbitse no guhemburwa mu buryo bw’umwuka.
Itsinda ryo kuramya n’ihimbaza na ryo rizaba rihari mu buryo bwihariye, aho abaririmbyi baturutse muri Grace Room Ministries barayobora abantu mu kuramya Imana no kuyihimbaza mu buryo bushimishije buratuma imitima yiyegereza Uwiteka.
Ibi ni ibihe byihariye byo kwegera Imana, gusengera Igihugu, imiryango, ubuzima bwa buri munsi ndetse n’icyerekezo cya buri muntu. Nk’uko insanganyamatsiko y’umwaka ibivuga, uyu ni "Umwaka w’icyubahiro cy’Imana" (2025 A Year of God’s Glory).
Aharabera igiterane: Good Shepherd Church – Nyarutarama
Itariki: 15 Mata 2025
Isaha: Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (5:00 PM)
Website: [graceroomministries.org](http://graceroomministries.org)
@graceroomministries ku mbuga nkoranyambaga zose
Ntucikwe n’aya mahirwe yo gutangira icyumweru wiyegereza Imana. Isaha yageze, wowe se uriteguye?