Issa Noel Kalinijabo umwe mu banyamakuru bagize uruhare rukomeye mu kubaka Gospel aho kuri ubu akorera Isango Tv, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’umuryango Teens for Christ Rwanda mu mujyi wa Kigali.
Teens for Christ (TFC) ni umuryango mpuzamahanga w’ivugabutumwa uzwiho gukora ivugabutumwa mu bigo by’amashuri bitandukanye, ukaba ukorera mu bihugu byinshi harimo ibyo muri Afurika, Amerika, Uburayi ndetse no mu bihugu bya Asia nka Nepal ndetse no mu bihugu by’Abarabu.
Nyuma y’Itangazo uyu muryango washyize kuri page yabo ya Facebook, rivuga ko wahaye inshingano nshya Issa Noel Kalinijabo uri mu bakomeye mu banyamakuru ba Gospel bakomeye cyane Rwanda, Paradise.rw yagiranye ikiganiro na Issa Noel Kalinijabo.
Issa Noel ati: "Ni byo koko nagizwe ’Kigali Region Director’ wa Teens For Christ in Rwanda, ni umuryango ukorera mu bigo by’amashuri, tukaba twigisha ijambo ry’Imana ry’agakiza, hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenjye ndetse n’ubusambanyi mu bana bari hagati y’Imyaka 13 na 19;
Tukaba twibanda kuri aba bana bitewe n’uko ari bo shingiro ry’Itorero ndetse n’igihugu. Ikindi, aha niho abenshi bashobora gupfira. Tubabwiriza ijambo ry’Imana, hagamijwe kubarinda kwijandika muri izo ngeso mbi ndetse no kubaka igihugu n’itorero".
Uyu munyamakuru wanakoreye Authentic Radio isigaye yitwa Radio O, yakomeje agira ati "Uzasanga amatorero n’amadini bita cyane ku bana bari hagati y’Imyaka 6 na 13 baririmba mu makorali y’ishuri ryo ku cyumweru, ugasanga hagati y’Imyaka 13 na 18 ntibagira gikurikirana, bitewe n’uko amakorali menshi afata abana bagejeje imyaka 18.
Muri iyo myaka rero, niho abenshi bijandika mu ngeso mbi zirimo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ubusambanyi. Twahisemo rero gukorana n’ibigo by’amashuri aho dukorana n’abayobozi bashinzwemo ivugabutumwa, tukagerayo tukabwiriza ijambo ry’Imana ridashingiye ku idini.
Ikindi cyagezweho kubera uyu muryango ni ukugeza ubutumwa bwiza mu rubyiruko rusaga ibihumbi 44 mu cyumweru, bakaba bafite intego yo kongera uyu mubare ukagera ku bantu miriyoni imwe".
Paradise.rw yamubajije ku musaruro w’ibikorwa by’uyu muryango mu bigo by’amashuri, asubiza agira ati: "Nyuma y’ibikorwa bitandukanye twakoreye hirya no hino mu gihugu, benshi muri abo bana bakiriye agakiza, bava mu biyobyabwenge.
Abandi bavuye mu buraya, benshi bahindutse abavugabutumwa ndetse bakaba badufasha guhindura ahandi. Intwaro dukoresha ni imbaraga z’ijambo ry’Imana tubwiriza mu bigo bitandukanye by’abanyeshuri".
Issa Noel yari asanzwe ari Director wa Discipleship Class muri Teens for Christ Rwanda kuva mu mwaka wa 2017. Ni ishuri ryigisha urubyiruko ijambo ry’Imana amezi 9 bagahabwa certificate zibemerera kubwiriza ijambo ry’Imana mu madini n’amatorero atandukanye.
Iyi gahunda ya Discipleship ikaba ibarizwamo abakozi b’Imana barimo n’Abapasiteri baturuka mu madini n’amatorero anyuranye. Iri shuri rya Bibilia kandi rikaba ari ryo ribarizwamo Pastor Elie wahoze ari umuyobozi w’Itorero ryitwa Inkurunziza imyaka irenga 10 ndetse akaba amaze imyaka igeze kuri 40 mu bikorwa by’ivugabutumwa.
Kuri ubu Issa Noel niwe uhagarariye uyu muryango mu mujyi wa Kigali aho bafite ibigo birenga 60 bakorana ndetse bakagira abakorerabushake benshi bigisha ijambo ry’Imana.
Issa Noel ni Umwe mu banyamakuru bafite ijambo rikomeye muri Gospel y’u Rwanda ndetse akaba n’umwe mu banyamakuru bamaze igihe muri uyu mwuga. Ni umwe mu bari gutanga umusanzu mu irushanwa ryo gushakisha impano rya RSW Talent Hunt rizahemba miliyoni y’amanyarwanda, akaba ari umwe mu bagize Akanama Nkemurampaka.
Ni umugabo urangwa no kugira ukuri aho mu bihe bitandukanye yagiye arangwa no kurikocora akagaragaza ibintu byica Gospel. Ni umwe mu bahirimbaniye kubaka Gospel itubakiye ku kinyoma, aho yakunze kunenga imitegurire y’amarushanwa yitirirwa Gospel ndetse akananenga amanyanga akorerwa muri Gospel.
Ni umwanditsi w’umuhanga w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse amakuru dufitiye gihamya nka Paradise.rw ni uko ari mu beza cyane bandikira indirimbo amakorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abahanzi bafite amazina aremereye, gusa tukaba twirinze gutangaza amazina yabo ku bw’impamvu zinyuranye.
Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye aho yamenyekanye cyane kuri Authentic Radio and Tv ndetse na Isango TV kuri ubu akaba ari ho abarizwa.
Mu bigwi bye ubu hiyongereyeho kuba ’Kigali Region Director’ wa Teens For Christ in Rwanda. Ku rwego rw’igihugu cy’u Rwanda, umuryango wa Teens for Christ uhagarariwe na AMINADAB MBANZABUGABO MUTETERI (Country Director).
Issa Noel yagizwe Umuyobozi Mukuru w’umuryango Teens for Christ Rwanda mu mujyi wa Kigali
TFC bazwiho gukora ivugabutumwa mu bigo by’amashuri
Issa Noel amaze gihe kinini akorana n’umuryango TFC
AMINADAB MBANZABUGABO MUTETERI niwe uhagarariye Teens for Christ mu Rwanda
Ubwo Issa Noel yahabwaga inshingano nshya zo kuba Umuyobozi Mukuru w’umuryango Teens for Christ Rwanda mu mujyi wa Kigali
Paradise.rw yifurije Issa Noel ishya n’ihirwe mu nshingano nshya yahawe
Waoo!!! Felicitation kuri uyu mugabo Issa Noel Kalinijabo.
Uyu mugabo ndamukunda bikomeye n’ubwo ntaragira amahirwe yo kumubona.Gusa ni umwe mu banyamakuru bankundishije Gospel.Nakundaga gukurikira ibiganiro akora.Ukuri agira niyo ndangagaciro ye.Uwiteka azamukomeze