× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Injira mu munsi wa kabiri w’igiterane Rukomo Miracle Gospel Harvest kitabiriwe n’abantu uruvunganzoka-AMAFOTO

Category: Ministry  »  July 2023 »  Editor

Injira mu munsi wa kabiri w'igiterane Rukomo Miracle Gospel Harvest kitabiriwe n'abantu uruvunganzoka-AMAFOTO

Kuva kuwa Gatanu kugeza ku cyumweru muri Rukomo i Nyagatare hari kubera igiterane cy’umuriro.

Iki giterane cyiswe icy’Ibitangaza n’Umusaruro kiri kubwirizwamo na Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni igiterane cyahugurukije n’iyonka kuko umubare w’abari kucyitabira muri munsi uratangaje!! Hari uwo twasabye kugereranya umubare w’abo abona bitabiriye, avuga ko barenga ibihumbi 40. Gusa wumve ko ari benshi cyane mu buryo butangaje.

Kuwa Gatandatu tariki 08/07/2023 nibwo iki giterane cyabaga ku munsi wa kabiri. Abitabiriye banyuzwe n’ijambo ry’Imana ryabwirijwe na Ev. Dana Moreye, ryabashishikarije kuba mu buzima buyobowe na Yesu Kristo, bakabona mu mahoro yo mu mitima. Kugera kuri ibi, birabasaba kwatura, bakabohoka mu mitima yabo, maze bakayoborwa n’Imana.

Ni igiterane cyasusurukijwe na Theo Bosebabireba, Rose Muhando, n’amakorali yo mu matorero atandukanye yo mu Karere ka Nyagatare. Habayemo kandi tombora aho hatanzwe amagare abiri na televiziyo. Kuri ki cyumweru ku munsi wa nyuma, biteganyijwe ko hatangwa moto ebyiri n’inka. Ikindi wamenya ni uko buri wese witabira ahabwa ku buntu agatabo kamufasha kuba mu buzima bw’Ubumana.

REBA AMAFOTO Y’UMUNSI WA KABIRI

Dr. Dana Morey na Dr Ian

Iki giterane kiri kwitabirwa n’abantu batabarika

Amafoto: A Light to the Nations

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.