Nagiriwubuntu Dieudonné (Dione) Perezida wa Korali Amahoro ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paroisse ya Remera yerekanywe imbere y’itorero nka Mwalimu mushya mu itorero rya ADEPR kuri iyi Paroisse asanzwe asengeramo.
Ni muri gahunda nshya y’iri torero ADEPR yo kwinjiza mu nshingano abanyamuhamagaro bakiri bato bakomeje kugaragaza ubushobozi bwo kuba bayobora umukumbi w’intama hagendewe ku buhamya bwiza bafite, ubwitange ku murimo w’Imana, ishyaka ndetse n’umuhamagaro.
Dione ahawe izi nshingano nyuma y’abandi barimu bashya bakiri bato baherutse kwerekanwa barimo Theogene Uwiringiyimana wahawe izo nshingano mu Itorero rya ADEPR Kimisange, akaba asanzwe ari umuririmbyi wa Korali JehovahNissi ya Kimisange ndetse akaba umunyamakuru wa Life Radio na Agape Tv.
Undi ni Hakizimana Claude usanzwe ari umuvugabutumwa mu Itorero rya ADEPR SGEEM akaba n’umuririmbyi wa Korali Naioth yigeze kubera umutoza w’amajwi ndetse akaba umugabo w’umuramyi Mathoucellah ukunzwe cyane mu ndirimbo "Ngumana Amahoro".
Mu kiganiro gito yagiranye na Paradise.rw, Dione yagize ati: "Ni byo koko, Uwiteka ahimbwazwe. Ndashima Imana ko uyu munsi nerekanywe nka Evangelist w’itorero rya ADEPR".
Nagiriwubuntu Dieudonne usanzwe ari Umuyobozi w’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi. Yatangiye umurimo w’Imana ku myaka mike dore ko yaranzwe no kugira ishyaka ry’umurimo w’Imana aho yabaga hose ndetse akaba n’umuyobozi.
Ni umuntu ukunda kuririmba. Umwaka wa 1 w’amashuri yisumbuye yawize mu kigo cya GS Shyogwe giherereye i Muhanga, aza gukomereza umwaka wa kabiri mu kigo cya GS Saint Joseph Kabgayi aho yize imyaka itanu yose, asoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2007.
Kuri iki kigo yari azwi nk’Umujyanama mwiza ndetse n’umuvugabutumwa mwiza dore ko yari azwiho kumenya kubwiriza ijambo ry’Imana rifite ubwenge ndetse ryomora imitima. Yari azi kuririmba no kuyobora dore ko yakunze kugirwa umuyobozi mu bihe bitandukanye aho yayoboraga korali yitwa Ubumwe.
Ikindi yibukirwaho mu buzima bw’ishuri, ni uburyo wasangaga abanyeshuri bafite ibibazo baramufataga nk’umubyeyi wabo, akabahumuriza ndetse akabasubizamo icyizere agendeye ku ijambo ry’Imana.
Kuri ubu hakaba hategerejwe umunsi wo gusengera aba bayobozi bashya.
Nagiriwubuntu Dieudonné uzwi cyane nka Mc Dione yamaze kuba Mwalimu muri ADEPR
Nagiriwubuntu Dieudonné arashima Imana bikomeye yamuhaye inshingano muri ADEPR