× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Mama Pasiteri Uwanyana Asia yatanze impanuro ku bana basubiye ku ishuri anabaha ibikoresho

Category: Ministry  »  September 2023 »  Alice Uwiduhaye

Mama Pasiteri Uwanyana Asia yatanze impanuro ku bana basubiye ku ishuri anabaha ibikoresho

Uwanyana Asia ni umugore wa nyakwigendera Pasiteri Niyonshuti Theogene wamenyekanye ku izina ry’Inzahuke witabye lmana ku 23 Kamena 2023 azize impanuka. Mama Pasiteri Uwanyana Asia yatanze impanuro ku bana basubiye ku ishuri anatanga n’ibikoresho.

Uyu muryango wo kwa Mama Pasiteri Uwanyanaa wasigiwe abana 20 harimo abo arera n’abana yabyaranye n’umugabo we. Ni inzozi za nyakwigendera Pasiteri Theogene zo gufasha abana bavuye ku muhanda nk’uko nawe mu mateka yamuranze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yisanze ku muhanda.

Nk’ uko bisanzwe uyu muryango wari ufite igikorwa ngaruka mwaka cyo gufasha abana bagiye ku ishuri kubona ibikoresho nubwo Pasiteri Theogene yagiye ariko igikorwa kiracyakomeje. Ni kuri uyu 23 Nzeri aho Mama Pasiteri Asia yafashije abana 30 abaha ibikoresho byifashishwa ku ishuri (amakaramu, amakaye, Setmathematical, register), ari nayo taliki Nyakwigendera yapfiriyeho.

lki gikorwa cyashimishije ababyeyi aho uwitwa Jasmin yagize ati "lki gikorwa ni kiza ni icy’ingenzi, ni bakeya babasha gukora kino gikorwa, ndishimye cyane uyu muryango ni intangarugero si ubwa mbere kuko na Pasiteri atarapfa baramfashije".

Mama Pasiteri Uwanyana yahaye impanuro aba bana basubiye ku ishuri aho yagize ati "Sinifuza ko hari umwana twabanye uzambera ikigwari cyangwa akamfira ubusa, mba nifuza ko buri muntu wese yazagira aho agera, nizo nzozi zanjye, nizo nzozi za nyakwihendera kugira ngo buri mwana azazahure umuryango we ndetse abere n’urugero sosiyete".

Aba bana b’abanyeshuri bari mu byiciro bitandukanye birimo amashuri abanza, icyiciro rusange, amashuri yisumbuye, ndetse na kaminuza, bose bahuje intumbero yo gutsinda neza bakiga neza batarangara.

Uyu muryango kuri ubu ugeze ku bantu 29 babarizwa muri uru rugo. Mama Pasiteri akomeza no gusabira umugisha abitanga bose bakamufasha arinako akomeza kubasaba gukomeza gushyigikira uyu muryango kugirango abana bose bazajye kwiga.

REBA MU MASHUSHO UKO BYARI BIMEZE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.