× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ni icyitegererezo! Uwera Aline (Zahabu y’Uwiteka) yashimiye Alexis Dusabe utegerejwe mu gitaramo cy’amateka

Category: Artists  »  3 weeks ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ni icyitegererezo! Uwera Aline (Zahabu y'Uwiteka) yashimiye Alexis Dusabe utegerejwe mu gitaramo cy'amateka

Abanyarwanda benshi kuri ubu bategereje igitaramo "Umuyoboro 25 year concert" cyateguwe na Alexis Dusabe. Umuramyi winjiye mu muziki neza Aline Uwera uzwi ku izina rya Zahabu y’Uwiteka ni umwe mu bishimiye iki gitaramo.

Ubwo yaganiraga na Paradise, Aline Uwera yavuze ko Alexis Dusabe ari izina rikomeye muri Gospel bitewe n’ubutumwa bwiza yatanze mu ndirimbo mu gihe cy’imyaka 25 bityo akwiriye gushyigikirwa.

Aline ati: "Imyaka 25 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni myinshi, ni ikimenyetso kigaragaza umuramyi ufite kwihangana, wanyuze muri byinshi kandi ufite ubuhamya yasangiza abagitangira urugendo."

Ati: "Tukiri batoya hari ukuntu twumvaga indirimbo za Alexis Dusabe aho twigaga tukazisubiramo ndetse tugafashwa, ku bw’ibyo uyu muramyi akwiriye icyubahiro cye kuko yarakoze cyane bityo ndasaba abanyarwanda kumushyigikira."

Aline Uwera ni umuramyi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana dore ko amaze gushyira hanze indirimbo imwe yise "Wicogora" isubizamo ibyiringiro abacitse intege n’abagiye gutera Imana umugongo bitewe n’ibihe bikomeye barimo aho aba abibutsa kuguma mu ntambara bagategereza umunsi Imana izasoreza urugamba.

Gusa bitewe n’ubuhanga bwe n’imbaraga yinjiranye muri gospel byasabye imbaraga nyinshi mu gusobanurira abantu ko uyu muramyi yaba ari mushya.

Mu bitekerezo bigera kuri 200 byatanzwe kuri iyi ndirimbo,Benshi bahuriza ku kuba uyu muramyi afite ukuboko kwiza k"uwiteka, amavuta ava ku Mana ndetse n’igikundiro cye kikaba kuri we bityo bagahamya ko ari icyitegerezo cy’umuramyi uhagurutse neza.

Ni umuramyi uzwiho kwicisha bugufi no kubana amahoro na buri wese. Gushyigikira igitaramo cya Alexis Dusabe no gushishikariza abanyarwanda kuzakitabira ni ikindi gihamya cy’Impano ngari iri muri we.

"Umuyoboro 25 years concert" ni igitaramo cy’amateka cyateguwe na Alexis Dusabe hagamijwe kwizihiza isabukuru y’Imyaka 25 amaze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iki gitaramo giteganyijwe tariki ya 14/12/2025 camp Kigali aho uyu muramyi azataramana n’abaramyi bubashywe nka Bosco Nshuti uzwi mu ndirimbo "Ibyo ntunze", ndetse na Pastor Lopez wo mu gihugu cy’u Burundi akaba azwi cyane mu ndirimbo "Imana y’akandi karyo".

Ushobora kugura itike ku mafaranga 5k, 10k, 20k, 25k na 50k unyuze kuri www.umuyoboro.com cyangwa se ugakanda *797*50*2*93# By’akarusho iyo uguze itike ukoresheje Airtel Money ugabanyirizwa 10%.

Zahabu y’Uwiteka yashimiye Alexis Dusabe

Alexis Dusabe agiye kwizihiza imyaka 25 amaze mu muziki

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.