Korali Edi ibarizwa mu itorero rya EAR Diyoseze ya Shyogwe yasohoye indi ndirimbo nshya yitwa "Tugendane" y’amashusho ndetse n’amajwi.
Umwe mu bayobozi ba Ed choir yatangarije Paradise.rw ati" Iyi ndirimbo yashyizwe hanze yahimbwe mu mwaka 2022 hagamijwe gukangurira abantu Kumenya no Kwizera Imana ariko no gutera intambwe yo kugendana na yo kuko ni bwo ubusabane bwabo n’Imana burushaho gukura bakamenya ibyiza byose biri mu Mana, bakumva uburyohe bwo kubana n’Imana".
Abagendana n’Imana, mwifatanye na Korali Ed kuyivuga ibigwi, abatayizi bayimenye, abanyamibabaro bishime, abasubiye inyuma bayihindukirire, mwibuke ukuntu tubeshwaho n’urukundo rwayo n’Ijambo ryayo n’imbaraga zayo, habeho kurushaho kwegera Imana.
Ni Korali ikomeje kuba urumuri muri iki gihe wakwita icy’ishidikanyamana cyangwa ihakanamana kuko abantu bamwe batekereza ko bashobora kubaho ubuzima bashaka butarimo Imana, buhabanye n’inzira y’Imana, kandi badakeneye kumenya ko Imana ifite imigambi myiza ku buzima bwabo none n’iteka ryose.
Hari n’abakristo batari bake babisigaranye ku izina cyangwa bibareye nk’umuhango gusa, batiyegurira kugendana n’Imana ntibashobore kumenya uburyohe bwabyo.
Bityo rero, muri iyi ndirimbo, Korali Ed irongera gusubiza ibibazo by’ingenzi: Imana ni iki? Wayita nde? Ni uwuhe mumaro wayo mu buzima bwawe none n’iteka ryose?
Ku bayishidikanyaho cyangwa batarayimenya, ku bana bato n’urubyiruko bashakisha kumenya Imana, mwiyumvire Imana iyo ari yo, mumenye impamvu yo kuyegurira ubuzima bwanyu no Kugendana na yo.
Niba uri mu bwigunge, iby’isi bikagutenguha, abantu bakagutenguha cyangwa bakagusiga wenyine, Imana yo ihorana nawe ikazakugeza no mu bugingo buhoraho. Byiyumvire neza muri iyi ndirimbo.
Izindi ndirimbo za Korali Edi zirimo "Nturabyumva" na "Ni wowe ubitegeka" wazisanga kuri YouTube Channel yitwa Ed Choir Rwanda. Izi ndirimbo zikorerwa muri Revival Studios iherereye i Muhanga ikaba ibakorera indirimbo amajwi n’amashusho.
Ushobora gukomeza gukurikirana ibikorwa by’iyi korari Edi kuri:
You Tube: Ed Choir Rwanda
Twitter: Ed Choir Rwanda
Facebook: Ed Umuhamya
ED choir yinjije neza abakunzi bayo muri weekend
Mukomereze aho kuduhuza n’lmana biciye mundirimbo.