Intangiro z’ukwezi k’Ukuboza zihariwe n’igitaramo "Umuyoboro 25 Years Concert" cya Alexis Dusabe. Ni igitaramo kidasanzwe ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Kuri nyir’ubwite, iki gitaramo gishamikiye ku mateka maremare afitanye n’indangururamajwi.
Imyaka 25 mu muziki ni igihe kinini. No mu buzima busanzwe, umuntu wamaze imyaka 25 ku isi aba ageze mu gihe cy’agaciro; hari abarangiza kaminuza bafite imyaka 21, ku buryo ku myaka 25 baba batangiye kugura ibibanza no kwiyubakira imiturirwa mu mujyi wa Kigali, iyo urugendo rwabo rwabahiriye.
Mu gihe hasigaye iminsi 9 gusa ngo Alexis Dusabe ataramire abakunzi be, ibyamamare bitandukanye birimo Israel Mbonyi, Fortran Bigirimana, Bosco Nshuti, Dominic Ashimwe, Tman Gideon, Harerimana Tito, Sarah Sanyu Uwera, Egidie Bibio, Pamela Mudakikwa, Patycope na Eric Shaba byifashishije imbuga nkoranyambaga mu gukangurira abantu kuzitabira iki gitaramo.
Umuyoboro 25 Years Live Concert ni igitaramo cyateguwe na Alexis Dusabe. Cyatewe inkunga n’ibigo birimo Airtel Rwanda. Kizaba tariki ya 14 Ukuboza 2025 kibere i Camp Kigali, aho Alexis Dusabe azafatanya kuririmba na Bosco Nshuti na Pastor Lopez uzwi cyane mu ndirimbo "Imana y’akandi karyo".
Amatike aboneka muri ubu buryo: 5k, 10k, 20k na 25k. Ushobora kuyagura kuri www.umuyoboro.com ukagabanyirizwa 10% ukoresheje Airtel Money. Wanayabona ukoresheje iyi code: 79750293 cyangwa uhamagare 0788880901.
Paradise yabateguriye impamvu 5 zigaragaza impamvu ibyamamare bikomeje gushyigikira Alexis Dusabe:
Uburambe mu muhamagaro
Alexis Dusabe ari mu baramyi bafite imyaka myinshi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Imyaka 25 amaze mu murimo ni myinshi; hari benshi batangiye nyuma ye bibwira ko ikibuga giharuye, ariko bagasanga kinyerera bagasubira inyuma.
Kuri Alexis Dusabe, iyi myaka ni ubuhamya bw’umuntu wihanganye kandi wemeza abo bakorana umurimo. Ni yo mpamvu ibyamamare biri kwifatanya na we mu kumuha icyubahiro nk’umukuru mu murimo.
Alexis Dusabe ni impano yigendera
Abahanzi benshi b’ibyamamare bahuriza ku buhanga n’impano yihariye ya Alexis Dusabe, umwe mu batangije uburyo bwo kuririmba live. Yabaye umutoza w’amajwi muri Hoziana Choir yanditse amateka akomeye muri ADEPR Nyarugenge no mu gihugu hose.
Kuba benshi barakuze bamwigiraho byabateye kumushyigikira no kwishimira kuzafatanya na we muri iki gitaramo cy’amateka.
Abenshi ni abakunzi b’indirimbo ze
Alexis Dusabe watangiye umuziki mu mwaka wa 2000, afite indirimbo zakunzwe cyane zirenga imbibi z’u Rwanda. Harimo Umuyoboro, Ibyiringiro, Kuki turira, Mfite umukunzi, Gwino, Ninde wamvuguruza, Nzajya niringira n’izindi.
Abaramyi benshi bakuruye inganzo yabo mu bikorwa bye, ndetse bamwe bazikoresheje mu matsinda yo kuramya no guhimbaza Imana no mu mashuri. Kuba bamufata nk’ikigega cy’inganzo bituma bamwereka urukundo no kumwamamaza.
Impano yo kwicisha bugufi no gushyigikira abandi
Abamuzi neza bemeza ko Alexis Dusabe azwiho kwicisha bugufi, gutuza no kubana n’abandi neza. Ibyo byatumye akunze kwifatanya n’abandi baramyi mu bitaramo byabo no gusangira urubyiniriro. Dominic Ashimwe ni umwe mu bafitanye amateka akomeye na we kuko buri gihe mu gitaramo cy’umwe, undi yagifataga nk’icye.
Ubufatanye muri Gospel
Ikigaragara muri Gospel ni uko ubufatanye buri kwiyongera, Alexis Dusabe akaba ari umwe mu byamamare bari gushyigikira cyane ibikorwa by’abandi, ndetse akaba n’impamvu yo gushyigikirwa kubera umurimo ukomeye yakoze mu myaka 25 amaze mu muziki.
Israel Mbonyi ni umwe mu bakomeje kubishimirwa n’itangazamakuru, kuko yitabira ibitaramo bya Gospel hafi ya byose cyangwa akabishyigikira ku mbuga nkoranyambaga ze.
Yifatanyije n’abarimo Bosco Nshuti, Alarm Ministry, Richard Nic Ngendahayo n’abandi. Iyi nkuru tuzayigarukaho mu buryo burambuye.
Alexis Dusabe agiye gukora igitaramo cy’amateka muri Camp Kigali
Alexis Dusabe agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 amaze mu muziki