Penuel Choir bagarukanye indirimbo nshya bise "Mwuka wera" ifatwa nk’isengesho.
Yesu ubwe yarivugiye ati: "Aho inyama ziri ni ho inkongoro ziteranira." Ibi buri wese arabizi, ko ahari amavuta hatabura ubushishi. Ni yo mpamvu kuri ubu amatwi ahanzwe Penuel nyuma yo gushyira hanze indirimbo nziza “Mwuka Wera” yibutsa abizera ubuzima bw’intumwa za Kristo zarangwaga n’urukundo ndetse n’ubumwe. Kubw’ibyo Paradise yerekeje i Penuel.
Aganira na Paradise, Samuel Komezusenge, umuyobozi wa Penuel Choir, yavuze ko iyi ndirimbo yabo nshya irenze kwitwa ubutumwa ahubwo ari isengesho ry’umukristo urwana na kamere ye bwite, akaba ashaka gukizwa neza, ariko uko ashaka gukora ibyiza ibibi bikamutanga imbere kandi biturutse mu kamere ke, agahitamo kugururizwa isezerano ry’Umwuka Wera kuko ari we mbaraga z’Imana.
Yakomeje avuga ko bene uyu muntu abasha gukora ibyo Imana ishaka kuko abayoborwa n’Umwuka Wera ari abana b’Imana. Penuel Choir iti: “Tugere ikirenge mu cya Kristo tuyoborwe n’Umwuka Wera.”
Bwari ubuzima bwite bwa Kristo kwibera mu bihe byiza byo gusenga, abitoza intumwa ze nk’urwibutso. Ibi byatumaga zitsinda umwanzi Satani bikazirinda kugwa mu moshya. Uyu murage mwiza ni wo Penuel Choir, umutwe w’abaririmbyi uyobowe na Samuel Komezusenge, ikomeje guha ikiragano cya none ndetse n’ejo hazaza.
Penuel Choir kuri ubu iyobowe na Bwana Samuel wahawe umwitero n’inkoni na Bwana Fidele, isoko nziza yavomweho n’abarimo Danny Shenyi na Grace Mukundwa.
Mwuka Wera, indirimbo nziza.
Ni imwe mu ndirimbo nziza zasohotse zinjiza abizera mu bihe byiza byo kugendana n’Imana no gutsinda kamere kubwo kuyoborwa n’Umwuka Wera.
Penuel Choir kuri ubu imaze gushyira hanze album eshatu. Album ya mbere ni iy’amajwi bise “Girubuntu.” Album ya kabiri yitwa “Shimwa” bayitiriye indirimbo “Shimwa” bakoranye na Bosco Nshuti. Album ya gatatu yitwa “Imvamutima” bayitiriye indirimbo ikoze mu buryo bwa Classic bahereyeho kuri YouTube Channel.
Bakomeje gusohora indirimbo zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga, bakaba batarateganya igihe cyo kumurika Album.
Penuel Choir kuri ubu igizwe n’abaririmbyi bari hagati ya 60 na 70 bahuje umutima, ndetse n’abandi bantu bayiririmbyemo mu bihe bitandukanye batanga umusanzu wabo mu buryo butandukanye no mu bikorwa bya korali birimo iby’iterambere ndetse n’ivugabutumwa.
Ibikorwa by’Umusamariya mwiza.
Umuyobozi wa Penuel Choir yavuze ko batatanzwe gukora ibikorwa byiza. Yavuze ko mbere na mbere baharanira kubaka urukundo hagati y’abaririmbyi, aho bashyigikirana mu buryo butandukanye burimo no guteza imbere abacuruzi bari muri bo mu gihe hari ibikoresho korali ikeneye.
Penuel Choir yatangiye mu mwaka wa 2000 aho ku ikubitiro yari igizwe n’abanyeshuri. Gusa, mu mwaka wa 2008 nibwo yaje kwitwa “Korali Penuel.” Izwi cyane mu ndirimbo zirimo “Imvamutima,” “Inzabya,” “Dukubita hasi” n’izindi.