× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nelson Mucyo wigeze gukorana na The Mane yasabye urubyiruko kutarangazwa na Bad Rama

Category: Journalists  »  9 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Nelson Mucyo wigeze gukorana na The Mane yasabye urubyiruko kutarangazwa na Bad Rama

Umunyamakuru Nelson Mucyo watangaje ko yigeze gukorana na Label ya The Mane, yasabye urubyiruko kutarangazwa na Bad Rama wayishinze ndetse akaba n’umuyobozi wayo, ubu akaba yarijanditse mu guharabika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Nyuma y’amagambo amaze iminsi atangazwa na Bad Rama [Mupenda Ramadhani] washinze inzu ifasha abahanzi ya The Mane, agaragaza kunenga Leta y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, Nelson Mucyo yamusubije amusaba kudakwirakwiza amagambo ashobora kuyobya urubyiruko.

Bad Rama, wamenyekanye cyane mu ruganda rw’umuziki mu Rwanda, by’umwihariko mu buyobozi bwa The Mane, aherutse gutangaza ibitekerezo bye ku mbuga nkoranyambaga, anenga imikorere y’ubuyobozi bw’Igihugu. Ibyo byamukururiye kunengwa na benshi.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook, Nelson Mucyo usanzwe ari umuhanzi, umwanditsi akaba n’umunyamakuru, yavuze ko na we afite aho ahuriye n’inganda z’umuziki n’imyidagaduro, cyane cyane mu bijyanye no gukorera muri studio no muri The Mane. Yagaragaje ko asanzwe azi Bad Rama kuva kera kuko bigeze gukorana.

Yasabye urubyiruko, cyane cyane urukoresha imbuga nkoranyambaga umunsi ku wundi, kutarangazwa n’amagambo asenya aturuka ku bantu bamwe. Yibukije ko aho guha agaciro amagambo atera amacakubiri cyangwa gushora abantu mu rwango, hakwiye gushyirwa imbere indangagaciro zirimo icyubahiro, ubumwe n’ukubungabunga umurage w’u Rwanda.

Nelson Mucyo yanabajije impamvu hari abaha agaciro gakomeye imibare y’abareba amashusho kuri YouTube kurusha agaciro kabo bwite, ashimangira ko bidakwiriye ko urubyiruko rujyanwa mu rwobo rw’urwango n’amacakubiri bikaba byatuma Igihugu gitakaza isura n’ubupfura byacyo.

Yasoje ahamagarira urubyiruko kugira ubushishozi no kwirinda amagambo ashobora kubiba amacakubiri, asaba Abanyarwanda gukomeza kubaka igihugu no gusigasira ubumwe, aho kwibanda ku bitanya.

Ubutumwa bwe uko bwakabaye nk’uko yabutangaje kuri Facebook ye bugira buti:

“Bavandimwe, nanjye mfite aho mpuriye n’uruganda rw’umuziki, ndetse n’imyidagaduro muri rusange, cyane cyane mu bijyanye no gukorera muri studio no mu nzu ifasha abahanzi ya The Mane. Mu by’ukuri, uyu musore nari nsanzwe muzi kuva kera.

Icyo nshaka kubwira urubyiruko, cyane cyane abahora ku mbuga nkoranyambaga, ni iki: ntitwumve kandi ntiduhe agaciro amagambo asenya aturuka ku bantu bamwe na bamwe. Ahubwo dusubire ku ndangagaciro shingiro, twibaze niba koko twaragize icyubahiro n’ukubungabunga umurage w’u Rwanda inkingi z’ubuzima bwacu.

Kuki twaha agaciro gakomeye imibare y’abareba amashusho kuri YouTube kurusha agaciro kacu bwite? Kuki twumvira abashaka kutujyana mu rwobo rw’urwango n’amacakubiri, kugeza aho Igihugu cyacu cyatakaza ubupfura n’isura nziza cyari gisanganywe?

Ese koko twatakaje ubushishozi? Nimucyo twubake u Rwanda, ibindi tubirekere aho.”

Nelson Mucyo yasabye urubyiruko kutarangazwa na Bad Rama

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.