Umwanditsi ukomeye cyane mu kinyamakuru Christian Today, Bernadette Salapare, yakoze ubushakashatsi, agera ku mwanzuro wo kutazongera gukora amakosa akunze kuvugwa ku myemerere ya Kiliziya Gatolika ku mashusho n’ibishushanyo bifashisha mu gusenga. Nawe byagufasha!
Hari abantu benshi bakunze kwibeshya ku myemerere ya Kiliziya Gatolika, cyane cyane ku bijyanye no gukoresha amashusho n’ibishushanyo by’abatagatifu. Bamwe batekereza ko Abagatolika basenga amashusho cyangwa ibigirwamana, nyamara si ko bimeze.
Muri Kiliziya Gatolika, amashusho ya Yezu, Bikira Mariya n’abatagatifu akoreshwa nk’ibikoresho bifasha abantu kuzirikana no gusenga neza, si ibyo gusengwa ubwabyo. Abagatolika bubaha ayo mashusho, ariko ntibayasenga.
Abenshi bavuga ko gukoresha amashusho ari ukwica amategeko y’Imana, ariko abahanga mu myemerere bagaragaza ko Bibiliya itabujije gukoresha amashusho mu buryo bwose, ahubwo ko yabujije kuyasenga nk’imana. Ahubwo hari aho Imana ubwayo yategetse gukoresha amashusho mu bikorwa by’idini.
Muri Bibiliya, hari ingero zigaragaza ko Imana ubwayo yigeze gutegeka gukoresha amashusho mu bikorwa by’idini, bityo bigafasha gusobanukirwa ko ikibazo atari amashusho ubwabyo, ahubwo ko ari uburyo akoreshwamo.
Urugero rugaragara ni mu Kuva 25:18–20, aho Imana yategetse Mose gukora amashusho y’abakerubi (abamarayika) abiri akayashyira ku isanduku y’isezerano (Ark of the Covenant).
Nanone mu Kubara 21:8–9, Imana yategetse Mose gukora inzoka y’umuringa, maze uyirebye agakizwa, bikerekana ko hari igihe amashusho yakoreshwaga nk’ikimenyetso cy’ubutumwa bw’Imana.
Ikindi kandi, mu 1 Abami 6:23–29, mu rusengero rwa Salomo harimo amashusho y’abakerubi, ibiti n’indabyo byari byarakozwe nk’ibimenyetso by’iyobokamana. Ibi byose byerekana ko Bibiliya itemera gusenga ibigirwamana (Kuva 20:4–5), ariko ntiyigeze ibuza burundu gukoresha amashusho mu buryo bwo gufasha abantu kuzirikana no kwegera Imana.
Iyo Abagatolika basenga, bakunda kuzirikana ubuzima bwa Yesu Kristo no gusaba Bikira Mariya kubasabira ku Mana. Ibi byitwa ubusabane bwo gusabirwa (intercession).
Amashusho afasha: kwibanda ku isengesho, kwibuka igitambo cya Kristo, no gufasha umutima kudatatira mu gihe cyo gusenga.
Urugero, kureba ishusho ya Yesu ku musaraba bishobora gufasha umuntu kwibuka urukundo rwe n’igitambo cye.
Hari kandi igikoresho kizwi nka rozari cyangwa ishapure (rosary), gifasha abantu gukomeza kwibanda ku masengesho yabo, cyane cyane igihe ibitekerezo bishaka kuyoba. Si igikoresho cyo gusengwa, ahubwo ni uburyo bwo gufasha umuntu kuguma ku murongo w’isengesho.
Usibye ikibazo cy’amashusho, hari n’ibindi Abagatolika bashinjwa bitari byo. Urugero ni nk’uvuga ko Kiliziya yigisha ko ibikorwa byiza ari byo bikiza umuntu.
Nyamara, inyigisho za Kiliziya zivuga ko agakiza gatangwa n’Imana binyuze ku kwizera, ariko ukwizera nyakuri kugomba kugaragarira mu bikorwa byiza.
Hari n’abavuga ko Kiliziya irwanya imibonano mpuzabitsina, ariko si byo. Kiliziya yigisha ko imibonano mpuzabitsina ari impano y’Imana igenewe abashakanye, nk’uko bigaragara no mu gitabo cy’Intangiriro 1:28 aho Imana yavuze iti: “Mwororoke mugwire.”
Abari mu murimo wo kwiha Imana, baba birinda kwiyandurisha umugore cyangwa umugabo, nka Yezu ari ku isi.
Mu by’ukuri, ibyinshi mu byo abantu batekereza kuri Kiliziya Gatolika bishingiye ku kutamenya cyangwa gusobanukirwa nabi inyigisho zayo. Amashusho n’ibishushanyo si ibyo gusengwa, ahubwo ni ibikoresho bifasha Abakristu kwegera Imana no kunoza isengesho.