× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Issa Noel yahawe kuyobora igitaramo cya Nice Ndatabaye nyuma yo gushimangira ko ari ’nyiri Dove Hotel’

Category: Journalists  »  September 2023 »  Sarah Umutoni

Issa Noel yahawe kuyobora igitaramo cya Nice Ndatabaye nyuma yo gushimangira ko ari 'nyiri Dove Hotel'

Mu mpera z’iyi weekend, igitaramo cya Nice Ndatabaye ni cyo giteye benshi amashyushyu.

Ni igitaramo cyiswe "Intimate Worship Live Recording" kiba kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nzeri 2023 kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, muri Crown Conference Hall. Nice Ndatabaye araba afata amashusho y’indirimbo ze. Niyo gahunda yamuvanye muri Canada aza i Kigali.

Nice Ndatabaye araba ari kumwe na Savant Ngira, Bosco Nshuti, Ap. Daniel, Dr. Ipyana wo muri Tanzania na Ben Chance. Kwinjira ni ubuntu, ariko birasaba kwiyandikisha kuko iki gitaramo kizitabirwa gusa n’abantu 300. Kwiyandikisha bikoreha kuri: *797*30#.

Nubwo amatariki azwi ndetse n’abahanzi bari buririmbe bose bakaba bazwi, ntihari hagatangajwe Mc w’iki gitaramo cy’amateka cy’umuramyi w’icyamamare. Ku mugoroba w’uyu wa Kane nibwo Paradise yamenye ko Issa Noel Karinijabo ari we wahawe kuyobora iki gitaramo.

Agiye kucyiyobora nyuma yo kwemeza ko ari "nyiri Dove Hotel". Icyo dushatse kuvuga hano (Nyiri Dove Hotel) ni uko Issa Noel yamaze kugaragaza ko azi inguni zose za Dove Hotel nazo zikaba zimuzi, nyuma yo kuyinyeganyeza inshuro ebyiri, bityo bikaba byagora kubona undi mu Mc unyeganyeza inkuta z’iyi Hotel.

Bwa mbere hari mu giterane cy’urubyiruko rwiganjemo abana b’Abapasiteri bo muri ADEPR muri Kigali. Icyo giterane cyabereye muri Dove Hotel muri uku kwezi, cyateguwe na Shalom Choir muri Shalom Gospel Festival. Kuyobora igiterane cy’abana bavuka ku ba pasiteri, ni ibintu bikomeye.

Mu yandi magambo, Issa Noel ntazibagirana mu mitima y’aba bana wakwita ko bavuga rikijyana muri ADEPR. Niba ba Se ari abapasiteri muri iri Torero, hari amahirwe menshi nka 80% ko nabo bazaba abapasiteri. Ubwo birahita byumvikana ko Issa na ADEPR ari mahwi!.

Ikindi gitaramo gikomeye Issa Noel yayoboye cyabereye muri Dove Hotel, ni "Tujyane Mwami Live Concert" aho Issa Noel yafatanyije na Tracy Agasaro. Mu byatumye iki gitaramo kiryoha, harimo no kuba cyarayobowe na ba kizigenza mu bijyanye no kuyobora ibitaramo bya Gospel.

Nice Ndatabaye ni umwe mu byamamare byitabiriye iki gitaramo. Birashoboka ko yarabutswe Issa Noel uburyo anyegangeza Dove Hotel, agahita yanzura kumuha akazi mu gitaramo cye. Ibyo bitaramo byombi byikurikiranya, birashimangira ubukaka bwa Mc Issa Noel.

Nice Ndatabaye wakuriye ingofero Issa Noel, yatangiye kuririmba ku giti cye ubwo yari muri Canada muri 2014. Album ye ya mbere ’Umbereye Maso’ yayimuritse muri Nyakanga 2018 mu gitaramo yakoreye muri Canada aho yari yanatumiye Israel Mbonyi.

Issa Noel yahawe kuyobora igitaramo cya Nice Ndatabaye

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.