× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Gilbert Gatete wakoze kuri Sana Radio yamuritse igitabo cya mbere anambika imidali ababyeyi babiri

Category: Journalists  »  4 months ago »  Sarah Umutoni

Gilbert Gatete wakoze kuri Sana Radio yamuritse igitabo cya mbere anambika imidali ababyeyi babiri

Gilbert Gatete avuga ko iki gitabo gisobanuye ibanga nyamukuru ubuzima bushingiyeho nyuma yo guhishurirwa ukuri nk’uko biri muri Yohana 8:32, hagira hati ‘‘namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Gilbert Gatete wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye bya Gikristo mu Rwanda yamuritse ku mugaragaro igitabo cye cya mbere yise “Ubuzima mu mboni y’Umuremyi”, atungurana yambika umudari umubyeyi we wamureze neza kuko yatumye akura yanga ivangura ry’amoko ndetse uyu mwanditsi anashima bikomeye uwahishe umubyeyi we akabasha kurukoka Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Ibiroli byo kumurika ku mugaragaro iki gitabo byabaye mu mpera z’icyumweru twasoje hari kumugoroba wo kuwa 25 Gicuransi 2024 bikaba byarabereye i Kinyinya ahakorera itorero rya New Life in Jesus aho abitabiriye uyu mugoroba bataramiwe n’abaririmbyi barimo New Life In Jesus Worship Team, Umuhanzi L. Dave, Heaven Gilbert n’Intumwa y’Imana Dan Ruhinda wigishije ijambo ry’Imana ryanyuze cyane abari bateraniye muri uru rusengero.

Ubwo yasobanuriraga abantu bimwe mu bikubiye muri iki gitabo Gilbert Gatete yasobanuriye abantu uruhare rw’ababyeyi mu myemerere n’ingaruka bigira ari naho yatangiye urugero rw’uburyo umubyeyi we umubyara yamaze iminsi 20 muri Koma asa n’uwapfuye kubera ko abakoraga Jenoside yakorewe Abatutsi, bamusize ari intere bagira ngo yapfuye maze ku bw’amahirwe y’Imana abona umugabo w’umugiraneza witwa Uwizeye amuba hafi bituma arokora ubuzima bwe.

Gilbert Gatete muri iyi nkuru yavuze uburyo nyuma ya Jenocide yigeze abwira umwana mu genzi we kw’ishuri ibijyanye n’ivanguramoko maze Papa we akamucyaha cyane ,ibintu byatumye akura yanga ivangura iryo ariryo ryose.

Ibi bikorwa n’ingero nziza zaba babyeyi bombi umwanditsi yabishingiyeho bituma abambika imidari y’ishimwe,ibintu byashimwe na bose mu bitabiriye imurikwa ry’iki gitabo ndetse bamwe bamusabako iyi nkuru yazayandikamo igitabo cyayo yo nyine cyangwa akayiteguraho ibiganiro kuko byakubaka urubyiruko cyane ndetse n’ababyeyi bakuze bakahakura impuguro.

Nk’uko byasobanuwe n’umwanditsi yavuzeko Inkuru iri muri iki gitabo ihishura intego ya Yesu Kristo ku muntu, ko ari muri we inyokomuntu yose yagombaga guhishurirwa inkomoko nyakuri, ngo bitume abantu babaho bihuye neza n’umugambi Imana yagize mbere y’uko Isi iremwa.

Gilbert Gatete avuga ko iki gitabo gisobanuye ibanga nyamukuru ubuzima bushingiyeho nyuma yo guhishurirwa ukuri nk’uko biri muri Yohana 8:32, hagira hati ‘‘namwe muzamenya ukuri kandi ukuri ni ko kuzababatura.”

Wifuza iki gitabo wahamagara Umwanditsi wacyo kuri Numero ya Telephone ariyo 0788255212 cyangwa ukamwandikira kuri imail ya [email protected]

Gilbert Gatete (hagati) umwanditsi w’igitabo "Ubuzima mu mboni y’Umuremyi"

Gilbert Gatete yakoze mu binyamakuru binyuranye birimo na Sana Radio

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.