Pasiteri Nelson Makanda, umuyobozi wa kaminuza ya Africa International University (AIU) iri i Nairobi muri Kenya, yatangije gahunda igamije guhugura abashumba 200,000 mu myaka itanu iri imbere.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru The Christian Post yasohotse ku wa 5 Ukwakira 2025, Rev. Nelson Makanda, wahoze ari umushumba ndetse n’umuyobozi mu ihuriro ry’amadini ya Gikristo muri Kenya, avuga ko ubwinshi bw’Abakirisitu bujyanye n’ubwiyongere bw’abaturage muri Afurika busaba abakozi benshi b’Imana bafite ubumenyi buhagije.
Makanda avuga ko kimwe mu bituma abashumba benshi batagira ubumenyi ari uko hafi 95% by’abashumba ku isi badahabwa amahugurwa cyangwa ngo bigishwe amasomo ya tewolojiya.
Yatanze urugero rwa Leta y’u Rwanda yategetse abashumba kugira impamyabumenyi ya kaminuza muri tewolojiya kugira ngo bemererwe gukomeza ibikorwa byabo by’ivugabutumwa, aho ibihumbi by’insengero zafunzwe mu mwaka ushize.
Rev. Nelson Makanda yavuze ko Leta y’u Rwanda yafunze insengero zirenga 9,000 mu mwaka ushize kubera ko abayobozi bazo batari bujuje ibisabwa, birimo kugira impamyabumenyi ya kaminuza muri tewolojiya.
Ibi ngo byakozwe mu rwego rwo kurwanya abigira abapasiteri badafite ubumenyi buhamye, bashobora kuyobya abantu binyuze mu nyigisho z’ibinyoma cyangwa imyitwarire itajyanye n’ukwemera nyako. Makanda yagaragaje ko ibi bihamya akamaro k’amahugurwa ategurwa na AIU kugira ngo abashumba bazabe bafite ubushobozi n’ubumenyi bukenewe mu murimo w’Imana.
Rev. Nelson Makanda, we ubwe yavugiye ayo magambo i New York, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa The Christian Post mu gihe yari yitabiriye inama y’iminsi itatu y’abayobozi b’amatorero yitwa “The Calling”, yabereye muri The Brooklyn Tabernacle kuva ku itariki ya 26 Nzeri 2025.
Yari yanahaje azanywe no gukora ubuvugizi kuri gahunda ya PEPFAR, kugira ngo afashe gukemura ikibazo cyatewe n’ihagarikwa ry’inkunga ya USAID ku barwayi ba SIDA muri Kenya.
Mu magambo ye bwite yagize ati: "Mbere y’uko nza hano i New York, namaze weekend yanjye mu Rwanda. Mu Rwanda, insengero ibihumbi 9 zafunzwe n’ubuyobozi umwaka ushize." ( “Before I traveled here (New York) …, I spent my weekend in Rwanda. In Rwanda, 9,000 churches were closed last year by the government.”)
Kugira ngo ahangane n’iki kibazo, AIU yafatanyije n’umuryango wo muri Amerika witwa Church Transformation Network (CTN), uyobowe na Pasiteri Jerry Rueb, mu nyigo yo guhugura no gutanga impamyabumenyi ku bashumba. Kugeza ubu, abagera ku 65,000 barimo guhugurwa muri Afurika, Aziya n’ahandi.
Makanda avuga ko aya mahugurwa azafasha mu guca imyizerere icuramye ndetse n’imyitwarire idakwiriye mu matorero, nk’uko byagiye bigaragara mu nkuru z’abapasiteri bategeka abayoboke babo gukora ibikorwa by’ubugoryi nko kurya ibyatsi cyangwa kunywa uburozi.
Makanda avuga ko n’ubwo hari imbogamizi z’amikoro, afatanyije n’abafatanyabikorwa barimo World Vision, Samaritan’s Purse n’andi matorero yo muri Amerika, bizeye kugera ku ntego.
Pasiteri Rueb na we yemeza ko iyi gahunda ishobora kurenga abapasiteri 200,000 ikagera ku bihumbi n’ibihumbi mu myaka 10 iri imbere, bitewe n’uko abantu benshi bashaka kwiga no gukorera Imana mu buryo bufite umurongo.
Rev. Nelson Makanda ni umuyobozi mukuru wa Africa International University iherereye i Nairobi muri Kenya.
Jerry Rueb (wambaye umupira w’umutuku), umushumba mukuru wa Cornerstone Church iri i Long Beach, California, akaba n’umuyobozi wa Church Transformation Network, yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku bashumba 7,000 b’Itorero rya Uganda hamwe na Arikiyepisikopi Stephen Kazimba ku itariki ya 18 Kanama 2025.