× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Neema waraswe amashimwe n’abarimo Tracy yagaragaje uko afata isabukuru ye ati ’Ni inshingano zikomeje’

Category: Artists  »  April 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Neema waraswe amashimwe n'abarimo Tracy yagaragaje uko afata isabukuru ye ati 'Ni inshingano zikomeje'

Neema Marie Jeanne wavutse ku itariki ya 16 Mata, yifatanyije n’inshuti ze za hafi ndetse n’umuryango we kwizihiza isabukuru y’amavuko.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, Neema yagize ati: "Uyu munsi nongeye kubona urukundo rw’Imana mu bantu bayo bose".

Aha yashakaga kuvuga urukundo yagaragarijwe n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare bamufashije kwizihiza isabukuru ye y’amavuko.

Bamwe mu bagaragaje amarangamutima yabo biganjemo abo babana ku rubuga rwa All Gospel Today bakomeje kumwifuriza kuzaramba kugira ngo akomeze kuba uw’agaciro nk’uko adahwema kubigaragaza.

Hari n’abandi bananiwe no kwiyumanganya bapostinga ifoto ye bayiherekesha ubutumwa bukomeye.

Muri abo twavuga Umuhanzi Jado Sinza basanzwe baririmbana muri New Melody Choir

Jado Sinza yagize ati: "Happy Birthday Nene Mwiza! Urabizi njye sinabona icyo mvuga, uretse gushima Imana ku bw’ubuzima bwawe, warakoze kumbera inshuti nziza, umujyanama, byambereye iby’agaciro pe".

Umubyeyi witwa Agasaro Tracy mu kiganiro yagiranye na Paradise.rw, yagize ati
"Nkunda Neema Marie Jeanne cyane".

Uyu mubyeyi Neema arangwa n’Ituze, Urugwiro ndetse no kwitonda mu byo akora byose. Ikindi, arangwa no kwicisha bugufi, bigatuma abantu benshi bamukunda, nk’uko ijambo ry’Imana rivuga riti: "Ineza y’umuntu Imutera gukundwa".

Neema Marie Jeanne yamenyekanye cyane muri korali Iriba ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR mu karere ka Huye ahitwa i Taba. Yanabaye umuyobozi w’Itsinda rya New Melody. Yanabaye umunyamakuru kuri Authentic Radio.

Neema yatangarije Paradise.rw ati "Ni inshingano zikomeje. Gukomeza kubaho ni ubuntu bwo gukomeza inshingano Imana yampaye mu bwami".

Ubwo twamubazaga ikintu gishya yabonye kuri uyu munsi we w’amavuko, yasubije ati: "Bihora ari bishya. Ni umunsi nongera gufata izindi ngamba". Yasoje agira ati: "Nashimishijwe n’uburyo Imana yanyigaragarije mu bantu bayo.

Kwizihiza isabukuru ye y’amavuko, byari ibirori by’akataraboneka byasojwe no kuririmbana n’abagize umuryango we ndetse n’inshuti z’umuryango.

Neema ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel mu Rwanda

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.